Home Amakuru Zimbabwe: Mu kugabanya ubucucike muri gereza hafunguwe abarenga ibihumbi bine

Zimbabwe: Mu kugabanya ubucucike muri gereza hafunguwe abarenga ibihumbi bine

0

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, yahaye imbabazi imfungwa zigera kuri  kimwe cya gatanu cy’imfungwa zose ziri mu gihugu mbere gato y’uko haba amatora y’umukuru w’igihugu.

Imfungwa 4.270, ziganjemo abagabo nizo zararekuwe, nk’uko bitangazwa n’urwego rushinzwe imfungwa  n’abagororwa, uru rwego rwasobanuye ko izi mbabazi ari “igikorwa cyiza” cyakozwe na perezida w’Igihugu.

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagorwa ZPCS, nyuma yo gufungura izi mfungwa rwagize ruti:  “Turasaba abaturage muri rusange kwakira no kubana neza n’imfungwa zahawe imbabazi.”

ZPCS yongeyeho ati: “Abahohotewe barashishikarizwa kubabarira ababahohoteye bahawe imbabazi.”

Iki cyemezo kigabanya ubucucike bw’imfungwa muri gereza zirenga 50 z’igihugu, zifite ubushobozi bwo gufunga abantu bagera ku 17.000 ariko zikaba zifunze abarenga 22.000.

Izi mbabazi zahawe ibyiciro bitandukanye by’imfungwa birimo abamaze gukora nibura bitatu bya kane by’igihano bakatiwe, cyangwa kimwe cya cumi ku bantu barengeje imyaka 60.

Abagizi ba nabi, abanyarugomo kimwe n’abujura n’abahungabanyije umutekano bo ntibari mu bahawe imbabazi.

Abarekuwe bemerewe kuzagira uruhare mu matora  ya perezida n’ayabagize inteko ishinga amategeko azaba muri Kanama n’ubwo itariki itaratangazwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSobanukirwa itegeko rya Sharia n’ibihugu biyigenderaho
Next articleBarack Obama wayoboye Amerika ari mu bafatiwe ibihano n’Uburusiya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here