Abadepite basanga hakwiye kugira igikorwa kugirango Ikigo Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda kizajye gitanga amakuru y’iteganyagihe mu gihe cy’amazi amezi atandatu (6), kugirango bigabanye ibihombo bishingiye ku kutabona amakuru abahinzi bahura nabyo.
Ibi byagarutsweho ubwo Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko yagezaga raporo ku isesengura ry’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda 2021-2022 yakoze.
Ingingo irebana n’icyakorwa kugira ngo ubuhinzi burusheho gutera imbere niyo yafashe umwanya, ubwo Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Mutwe w’Abadepite yagezaga ku nteko rusange, raporo ikubiyemo isuzuma yakoze kuri Raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda ya 2021-2022.
Ku rundi ruhande, iyi raporo kandi igaragaza ko habayeho izamuka ry’ubukungu ryatewe n’uko hashyizweho ikigega nzahurabukungu.
Mu cyiciro cya mbere iki kigega cyashyizwemo miliyari 105, mu cyiciro cya kabiri hashyirwamo miliyari 150. Gusa ngo hari icyuho hagati y’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda n’ibitumizwa hanze.
Ibi byatumye hafatwa imyanzuro izashyikirizwa inzego zitandukanye.
Umwanzuro ujyanye n’igikwiye gukorwa ku makuru y’ubumenyi bw’ikirere akenewe cyane n’abakora ubuhinzi n’ubworozi wemejwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko nk’uko byagarutsweho na Hon. Munyangeyo Theogene Perezida wa Komisiyo y’ubukungu mu Mutwe w’Abadepite.
Abadepite kandi bagaragaje ko hakwiye kugira igikorwa mu kugabanya igipimo fatizo cy’inguzanyo ku ma banki kuko uko kizamuka bigira ingaruka ku basaba amafaranga yinguzanyo mu ma banki.