Home Ubutabera ‘Biguma’ na Birikunzi badushishikarije kwica abatutsi no kurya inka zabo – umutangabuhamya

‘Biguma’ na Birikunzi badushishikarije kwica abatutsi no kurya inka zabo – umutangabuhamya

0

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa rukomeje kumva abatangabuhamya batandukanye biganjemo abo ku ruhande rw’ubushijnjacyaha bashinja Hategekimana Philippe ‘Biguma’ kubashishikariza kwica abatutsi no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umucamanza yabajije umutangabuhamya Nizeyimana Lameck, uburyo abajandarume ari nabo Biguma yarimo bagize uruhare mu kurimbura Abatutsi amusubiza agira ati:  “ iyo nibutse uko byagenze,…..Abajandarme nibo badushishikarije kwica abatutsi… Ninabo baduhaye urugero rwa mbere rwo kwica.”

Bariyeri Nizeyimana na bagenzi be b’interahamwe bariho avuga ko yari iherereye mu mahuriro y’imihanda umwe uva mu rukari undi uva Mwina, hari n’undi muhanda uva Mushirarungu no ku isoko rya Nyanza. Matabaro niwe wategetse ko iyo bariyeri ishyirwa kuri iyo mihanda kuko yanyurwagamo n’abatutsi.

Nizeyimana Lameck, akomeza avuga ko uwari umuyobozi wa serire (akagali) yabo witwa Matabaro, ariwe wabashishikarije kujya kuri bariyeri icyo gihe, hari taliki ya 22 Mata 1994, ari nabwo Jenoside yatangiye muri aka gace. Matabaro ngo yabwiraga abantu  ko abagomba kujya kuri bariye ari abafite irangamuntu zigaragaza ko ari abahutu gusa.

Aba bari kuri bariyeri icyo gihe nibo bahawe amabwiriza na Hategekiman Philippe ‘Biguma’ ari kumwe n’umuyobozi wa Jandarumuri i nyanza Capt Birikunzira. icyo gihe baganiriye n’abari kuri bariyeri babibutsa impamvu bahari bati : “ikintu kibateranyirije aha murakizi? Duti ntitukizi? Bati… Ni ukwica abatutsi, mukarya n’inka zabo.”

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko aya magambo ya Biguma n’uwari umuyobozi we yabatunguye kuko batari bamenyereye ibyo bikorwa. Mu buhamya bwe avuga ko usibye kubabwira aya magambo yabashishikarizaga kwica abatutsi Birikunzira na Biguma banatanze urugero ubwo bategekaga umujandarume bari bayoboye kwica Ngabonziza, akaba ari nawe mututsi wabimburiwe abandi mu kwicwa ku itegko ry’aba bayobozi b’abajandarume.

Uyu mututsi wambere nyuma yo kwicwa n’umujandarume mu rwego rwo gutinyura abaturage, yakurikiwe n’abandi batutsi benshi bishwe n’ibitero by’abaturage byabasanze ahantu hatandukanye harimo ku nsengero n’ahandi.

Usibye amabwiriza no gutanga urugero rwo kwica umututsi wambere, Birikunzira na Biguma banahaye interahamwe ibikoresho birimo lisansi yo gutwikisha abatutsi, n’amafirimbi.

Uyu mutangabuhamya yagarutse ku wundi mujandarume wari warihimbye izina rya Kaceri wishe yirasiye abatutsi bagera ku bihumbi 15 bari bahungiye ku rusengero rwa ADEPR. Abajandarume mbere yo kwica babanzaga kwambura abatutsi ibyo babaga bafite birimo imyenda, amafaranga n’ibindi, abagore  n’abakobwa babanzaga kubafata ku ngufu.

Nizeyimana Lameck, yatanze ubuhamya bwe hifashishijwe ikoranabuhanga kuko ari mu Rwanda aho yarangiirje igihano cy’igifungo cy’imyaka umunani nyuma yo guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMeteo Rwanda yasabwe kujya itanga amakuru y’iteganya gihe ry’amezi atandatu
Next articleHari amashusho yafashwe n’ ibitangazamukuru byo mu Rwanda bishobora gutegekwa gusiba
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here