Home Ubutabera Hari amashusho yafashwe n’ ibitangazamukuru byo mu Rwanda bishobora gutegekwa gusiba

Hari amashusho yafashwe n’ ibitangazamukuru byo mu Rwanda bishobora gutegekwa gusiba

0

Umunyamategeko Murangwa Edouard, yasabye urukiko rw’ikirenga gutegeka urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, kureka kwereka abanyabyaha itangazamakuru mbere y’uko inkiko zibahamya ibyaha no gutegeka ibinyamakuru byafashe amajwi n’amashusho y’aba bantu kuyasiba burundu.

Ibi  byavugiwe mu rubanza rwabaye kuri uyu wa gatatu aho uyu munyamategeko ari kuburanira mu rukiko rw’Ikirenga asaba Leta guhindura itegeko rigena imikorere n’ububasha by’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

RIB yagiye igaragaza kenshi mu itangazamakuru abantu batandakunye iba iri gukekaho ibyaha bagafotorwa bagafatwa n’amajwi n’amashusho mu kiganiro babaga bategetse guha abanyamakuru.

Murangwa Edouard, avuga ko ibi bikorwa n’uru rwego bitandukanye n’ihame ryo gufata ukekwaho icyaha nk’umwere kugeza agihamijwe n’urukiko.

Ihame ryo gufata ukekwaho icyaha nk’umwere ryemewe n’amategeko atandukanye bikaba binategenywa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda mu ngingo ya 29 ivuga ku butabera buboneye.

iyi ngingo igira iti: “gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rumuhamije icyaha”

Abunganira Murangwa muri uru rubanza bavuga ko kwerekana abakekwaho icyaha no kuzana itangazamakuru ngo ribaganirize ari nko kubahatira kwirega no kwemera icyaha mbere y’uko batangira kuburanishwa mu rukiko bityo bikaba binyuranyije n’inzira y’ubutabera yemewe.

Aba banyamategeko basabye urukiko gutegeka urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, n’izindi nzego zifite aho zihurira n’iperereza “guhagarika kongera kugaragaza mu bitangazamakuru abakekwaho icyaha no kubategeka kuganira naryo.”

Murangwa we yasabye urukiko  gutegeka RIB n’izindi nzego zagaragaje mu itangazamakuru abakekwaho ibyaha gutegeka ibitangazamakuru byafashe amashusho, amajwi n’amafoto yabo kubisiba burundu.

RIB yagiye inengwa n’abantu batandukanye kuri ibi bikorwa byo kwerekana abakekwaho icyaha yo ikavuga ko nta tegeko iba yishe iyo itangaje abo iri gukoraho iperereza.

Murangira Thierry, umuvugizi wa RIB aherutse kubwira abanyamakuru ko iyo berekana umuntu bakekaho icyaha n’ubundi batamwita umucyaha kuko bavuga ko ari ukekwaho icyaha.

Ati: “Buri gihe tuvuga ko bakekwaho kuba barakoze ibyo byaha. Ntabwo tubita abanyabyaha ”. Akomeza avuga ko kwerekana abakekwaho icyaha bifasha uru rwego kuzuza inshingano zarwo zirimo gukumira ibyaha.

Urukiko rw’Ikirenga ruzatangaza umwanzuro warwo kuri ubu busabe taliki ya 21 Nyakanga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous article‘Biguma’ na Birikunzi badushishikarije kwica abatutsi no kurya inka zabo – umutangabuhamya
Next articlePerezida Kagame yahuye n’intumwa ya Zelensky wa Ukraine
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here