Home Politike Perezida Kagame yahuye n’intumwa ya Zelensky wa Ukraine

Perezida Kagame yahuye n’intumwa ya Zelensky wa Ukraine

0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’AMahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba uri mu Rwanda aho yagiriye uzinduko rw’umunsi umwe kuri uyu wa Kane.

Dmytro Kuleba yakiriwe na Perezida Kagame nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta ndetse bashyira umukono ku amsezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ubujyanama mu bya politiki hagati y’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Dmytro Kuleba yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.

Bombi baganiriye ku ntambara yo muri Ukraine n’uburyo bwo gushyigikira ibikorwa by’amahoro bigamije kuyihagarika.

Uruzinduko Dmytro Kuleba yagiriye mu Rwanda ruje rukurikira urwo yagiriye muri Ethiopia, ku wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi aho yahuye n’abayobozi barimo Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Comores uyoboye uyu muryango, Azali Assoumani.

Yabwiye Azali Assumani na Musa Faki Mahamat kuri gahunda ya Ukraine yo gutsura umubano n’ibihugu bya Afurika, witezweho kubyara amahirwe menshi ku mpande zombi, ku bikorwa by’ubucuruzi n’abaturage.

Yavuze ko Ukraine ishaka guteza imbere ubufatanye n’u Rwanda mu by’ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubwikorezi bwo mu kirere, ubwubatsi, uburezi n’ibijyanye n’imiti ndetse ko iteganya gufungura Ambasade mu Rwanda.

Mu Nteko Rusange ya Loni yabaye kuri uyu wa 2 Werurwe, u Rwanda rwasobanuye aho ruhagaze ku bijyanye n’intambara yo muri Ukraine rubinyujije mu mwanzuro rwatoye rushyigikira ko ubusugire bwa buri gihugu, ubwigenge n’ukutavogerwa kw’imbibi zacyo bigomba kubahwa nk’uko bigenwa n’amasezerano ashyiraho Umuryango w’Abibumbye.

U Rwanda rwasabye ko ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine bihagarara bwangu hagamijwe guhosha amakimbirane hagati y’u Burusiya na Ukraine ruvuga ko ibi bihugu byombi ari byo bifite urufunguzo rwo kuyakemura naho imbaraga ziturutse hanze icyo zakora kikaba ari ugusubiza ibintu irudubi.

Umwanzuro w’u Rwanda wagiraga uti “Dushyigikiye ko amahanga hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni bakora ibishoboka mu guhosha intambara hashakwa umuti w’aya makimbirane.”

“Turahamagarira impande zirebwa n’ikibazo kugaragaza ituze no gushakira igisubizo amakimbirane binyuze mu biganiro kugira ngo abasivile badakomeza kwirengera umutwaro uremereye n’ingaruka z’ibikorwa bya gisirikare birushaho kwiyongera.”

U Rwanda kandi rwavuze ko iyi ntambara idatanga icyizere ko izazana amahoro ahubwo ishobora kubyara ibindi bibazo n’ingorane zizahaza abantu.

U Burusiya bwateye Ukraine ku wa 24 Gashyantare 2022. Amakuru atangazwa agaragaza ko intambara imaze kwangiza byinshi birimo ibikorwaremezo byasenywe, abaturage bahunze n’abapfuye n’ibindi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHari amashusho yafashwe n’ ibitangazamukuru byo mu Rwanda bishobora gutegekwa gusiba
Next articleBiguma yishe umuryango wose wa Simuguma anasahura inka ze -Umutangabuhamya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here