Marizamunda Juvenal wari usanzwe ari umuyobozi rw’igihugu rw’igorora, rushinzwe imfungwa n’amagereza. RCS, yagizwe minisitiri w’ingabo asimbuye Murasira Albert, wari ugiye kumara imyaka itanu kuri uyu mwanya, mu mpinduka zakozwe na Perezida Kagame akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga mu ngabo z’u Rwanda kuri uyu wambere.
Gen. Murasira albert ntawundi mwanya yahawe.
Mu zindi mpinduka zabaye Gen. Mubarakh Muganga, yagizwe umugaba mukuru w’ingabo asimbuye Gen Kazura Jean Bosco, nawe wari ugiye kumara imyaka ine kuri uyu mwanya akaba nta n’undi mwanya yahwe muri izi mpinduka.
Ku mwanya w’umukuru w’ingabo zirwanira ku butaka Mubarakh Muganga, yawusimbuweho na Gen Nyakarundi Vincent wari usanzwe akuriye iperereza rya gisirikare.
Mu bandi basirikare bahawe imyanya mishya ni Gen Evariste Murenzi, wagizwe umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’igorora, rushinzwe imfungwa n’amagereza. RCS, asimbuye Marizamunda Juvenal. Col Gatarayiha Francis, Yagizwe umuyobozi ushinzwe iperereza imbere mu gihugu NISS,Gen Nkubito ahabwa kuyobora diviziyo ya gatatu y’igisirikare cy’u Rwanda, mu gihe Lt Col Migabo Augustin yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Col ahita anagirwa umuyobozi wungirije w’umutwe udasanzwe mu ngabo z’u Rwanda (special Force).
Mu ngabo ziri kugarura amahoro muri Mozambique naho habaye impinduka aho Gen Alex Kagame, yagizwe ushinzwe guhuza ibikorwa by’urugamba (JTF Commander) naho Col Theodomir Bahizi ahabwa umwanya wa Battle Group Commander.