Home Ubutabera Kayumba Christopher yahawe andi mezi atatu yo gutegura urubanza

Kayumba Christopher yahawe andi mezi atatu yo gutegura urubanza

0
Dr Kayumba Christopher

Umwarimu muri kaminuza akaba n’impuguke mu itangazamakuru Kayumba Christopher, yahawe andi mezi atatu n’urukiko rukuru yo kwitegura urubanza mu bujurire aburana n’ubushinjacyaha ku byaha akekwaho byo gufata ku ngufu n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Kuri uyu wambere nibwo Kayumba yitabye urukiko rukuru ahita arusaba gusubika iburanisha ku mpamvu yakubiye mu ngingo eshatu.

Kayumba Christopher, yabwiye urukiko ko atiteguye kuburana kuko mu mpera z’icyumweru gishize ubushinjacyaha bwongeye muri dosiye imurega izindi paji 400 bityo akaba asaba umwanya uhagije wo kujya gusoma no kwiga ku birimo.

Ikindi yashingiyeho asaba urukiko gusubika iburanisha ry’uyu munsi ni uko atarasubizwa ku cyifuzo cye cyo kuba urubanza rwe ruzaburanishwa n’inteko y’abacamanza b’urukiko rukuru batatu. Kayumba yasabye urukiko kandi gutesha agaciro ubujurire bw’ubushinjacyaha ku byaha b’umurega avuga ko nta shingiro bifite ari ibinyoma.

Ibyaha Kayumba akekwaho yabigizweho umwere n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko ubushinjacyaha ntibwanyurwa buhita bujuririra urukiko rukuru.

Ni ibyaha bishingiye ku gufata ku ngufu uwari umukozi we wo mu rugo mu mwaka w’i 2012, uyu uvuga ko yafashwe ku ngufu anavuga kandi ko Kayumba yashatse no kongera kubigerageza ntibyamukundira  ahita ahungira ku muzamu warindaga kwa Kayumba aba ariwe umuhisha. Ikindi cyaha ni ugushaka gufata Muthoni Fiona, yigishaga muri kaminuza y’u Rwanda nabwo ntibyamukundira.

Muthoni Fiona, yabwiye ubushinjacyaha ko ubwo Kayumba yashakaga kumufata kungufu yamucitse nyuma yo gukirana ariruka amusiga mu nzu Kayumba asohoka asakuza abwira umuzamu kutamwemerera gusohoka kuko amwibye , Muthoni avuga ko yeretse umuzamu agakapu yari afite ko nta kintu yibye Kayumba abona kumureka aragenda.

Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, yagaragaje ko ibi birego nta shingiro bifite ashingiye ku kuba nta cyangombwa cya muganga yabonye kigaragaza ko hari uwafashwe ku ngufu. Ikindi umucamanza yashingiyeho agira Kayumba umwere ni uburyo abatangabuhamya batemeje ibivugwa n’abahohotewe byo kuba baragiye bakizwa n’umuzamu.

Ubushijnacyaha ntibwishimiye icyemezo cy’umucamanza buhita  bujurira buvuga ko umucamanza agomba guha agaciro ubuhamya bw’abahohotewe kandi ko kuba baratinze kubivuga nta kibazo kirimo kuko batinyaga uwabahohoteye cyane ko Muthoni Fiona we yabibweiye abari bakuriye Kayumba muri kaminuza y’u Rwanda.

Mu  kuba umucamanza yaragombaga kwirengagiza ibyavuzwe n’umuzamu bitandukanye n’ibyavuzwe n’abahohotewe, ubushinjacyaha butanga ingero z’imanza umucamanza yagiye ashingira ku buhamya bumwe aho kungikanya ubuhamya butangwa n’abantu batandukanye. ku kijyanye n’icyangombwa cya muganga, ubushinacyaha buvuga ko umucamanza atari kugishingiraho kuko abahohotewe batinze gutanga ikirego kubera gutinya uwabahohoteye no guhabwa akato na bagenzi babo kandi ko n’ubusanzwe kubona ibimenyetso kuri ibi byaha biba bigoye.

Kayumba aburana ahakana ibyaha akavuga ko abigerekwaho bishingiye ku nyungu za politiki.

Kayumba Christopher yatawe muri yombi muri Nzeri 2021 agirwa umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge taliki ya 22 Gashyantare uyu mwaka. Ubu ari kuburana ubujurire adafunzwe.

Iburanishwa rizakomeza taliki ya 18 Nzeri. Ubushinjacyaha busaba urukiko rukuru guhamya Kayumba ibyaha byose akekwaho agafungwa imyaka irenze icumi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yasimbuje minisitiri w’ingabo anakora impinduka zikomeye mu gisirikare
Next articleUmuhungu wa Muammar Gaddafi ari kwiyicisha inzara muri gereza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here