Home Amakuru Umuhungu wa Muammar Gaddafi ari kwiyicisha inzara muri gereza

Umuhungu wa Muammar Gaddafi ari kwiyicisha inzara muri gereza

0

Umwe mu bahungu bakiriho ba Col Muammar Gaddafi wahoze ategeka Libya arimo kwiyicisha inzara kuva mu mpera z’icyumweru gishize aho afungiye muri Liban/Lebanon, nk’uko umunyamategeko we Paul Romanos abivuga.

Hannibal Gaddafi amaze imyaka umunani afungiye muri Liban nyuma yo gushimutwa n’umutwe w’abarwanyi wo muri icyo gihugu umuvanye muri Syria aho yahungiye nyuma yo guhirikwa kw’ubutegetsi bwa se, nk’uko Romanos abivuga.

Hanyuma, abategetsi ba Liban nibo baje gufata Hannibal bamufungira i Beirut ataburanishijwe, nk’uko uwo munyamategeko abivuga.

Romanos avuga ko Hannibal arimo kwiyicisha inzara yamagana “uburyo bubi afunzemo” kandi hakaba hashize iyo myaka yose ataraburanishwa.

Umugabo wazimiye mu myaka 45 ishize

Moussa Al Sadr, umunya-Iran waje kuba muri Liban mu 1959 yari impirimbanyi ikomeye y’uburenganzira bw’igice cy’abasilamu bitwa Aba-Shiite/Shia

Mu 1974, umwaka umwe mbere y’uko intambara yamaze imyaka 15 muri Liban itangira, Al Sadr wari umaze kuba Imam w’aba-Shia, yashinze ishyaka ryayobotswe n’abantu ibihumbi, umwaka wakurikiyeho yashinze umutwe wa gisirikare w’iri shyaka yise Amal – ijambo ry’Icyarabu risobanuye “Icyizere”, warwanye muri iyo ntambara.

Kuri ubu ishyaka Amal Mouvement rikuriwe n’umukuru w’inteko ishingamategeko ya Liban, Nabih Berri, umwe mu bafite imbaraga nyinshi mu butegetsi bw’iki gihugu.

Amakuru atandukanye avuga ko mu 1978 Al Sadr n’abantu babiri bamuherekeje muri Libya yari itegetswe na Gaddafi. We n’abamuherekeje ntibasubiye iwabo.

Libya yakomeje kuvuga ko Al Sadr n’abari kumwe nawe bafashe indege iva i Tripoli igana i Roma, kandi ko ashobora kuba yarazize kurwanira ubutegetsi mu ba-Shiites/Shia

Benshi mu bayoboke ba Al Sadr bavuga ko Muammar Gaddafi yategetse ko Al Sadr yicwa nyuma y’intonganya kubyo Libya yagombaga kwishyura/guha abo barwanyi bo muri Liban.

Muammar Gaddafi yishwe n’abamurwanya mu 2011 nyuma y’imyaka irenga 40 ku butegetsi, gusa kugeza na nyuma y’urupfu rwe irengero rya Al Sadr ntiryamenyekanye, ariko abayoboke be ntibamwibagiwe.

Hannibal Gaddafi – wavutse hashize imyaka ibiri Al Sadr aburiwe irengero, nyuma yo guhirima k’ubutegetsi bwa se we na nyina n’abandi benewabo bahungiye muri Algeria, nyuma we yerekeza muri Syria, akajya ajya no muri Liban igihugu cy’umugore we.

Umugore we Aline Skaf, uba muri Syria aho bari barahungiye, akomeza guhirimbanira ko umugabo we arekurwa.

Ibinyamakuru muri Liban bivuga ko abategetsi b’aba Shia bakeka ko Hannibal yaba afite amakuru ku ibura rya Imam Al Sadr yanze gutanga. Hannibal n’umunyamategeko we binubira ko kugeza ubu ataraburanishwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKayumba Christopher yahawe andi mezi atatu yo gutegura urubanza
Next articleItegeko riteganya ibyaha n’ibihano n’amategeko yifashishwa mu manza agiye kuvugururwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here