Home Ubutabera Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano n’amategeko yifashishwa mu manza agiye kuvugururwa

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano n’amategeko yifashishwa mu manza agiye kuvugururwa

0

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri iyobowe na perezida Kagame yemeje imishinga y’amategeko mashya atandukanye inemeza imishanga y’amategeko ahindura ayari asanzweho arimo n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryaherukaga kuvugururwa mu mwaka w’i 2018 risimbuye iryari ryaratowe mu mwaka w’i 2012, icyo gihe rivugururwa ryakozwemo impinduka nyinshi. Andi mategeko agiye kuvugurwa ni ajyanye n’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha n’imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

Iyi nama yanemeje imishinga mishya y’amategeko agenga Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), irigenga Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC), n’itegeko rigenga ibimenyetso.

Iyi nama kandi yanemeje umushinga w’iteka rya Minisitiri w’Intebe rizahindura imikorere y’abanoteri bakajya batanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga aho kujya kumureba akemeza inyandiko murebana imbonankubone.

Ibyemezo byose by’inama y’Abaminisitiri

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuhungu wa Muammar Gaddafi ari kwiyicisha inzara muri gereza
Next articleUrukiko rwemeje ko Kabuga adashoboye kuburana ko rutamuhamya icyaha
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here