Home Ubutabera Urukiko rwemeje ko Kabuga adashoboye kuburana ko rutamuhamya icyaha

Urukiko rwemeje ko Kabuga adashoboye kuburana ko rutamuhamya icyaha

0
Kabuga Felecien, wari ukurikiye urubanza ari aho afungiwe yaje gusinzira bituma urubanaza ruba aruhagaze baramutegereza arakanguka rubona gukomeza

Urwego rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda IRMCT, rwatangaje ko rwahagaritse burundu kuburanisha umunyarwanda Kabuga Felecien, ukekwaho ibyaha bitanduknye birimo n’icya Jenoside kuko atameze neza kandi ko no mu bihe bizaza atazamera neza.

Uru rukiko ruri i Lahe mu Buholandi rufashe iki cyemezo ny’uma y’igihe rwarahagaritse iburanisha mu buryo bw’agateganyo.

Umucamanza mu gusoma uyu mwanzuro yatangaje ko bashatse ubundi buryo bwari gutuma urubanza rwihutishwa ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaburansihwa ariko nabyo ntibyakunda kuko nabyo bidashobora gutuma ahamwa n’ibyaha.

Uyu mucamanza akomeza avuga ko ibi byo guhagarika urubanza bikozwe mu buryo bwo kubahiriza uburenganzira bwa Kabuga no kuzuza intego z’uru rukiko.

Kabuga w’imyaka 90, ufatwa nk’umuterakunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishwa muri Nzeri umwaka ushize. Ubushinjacyaha bumushinja gushinga no gutera inkunga radiyo yabibye urwango ikanatiza umurindi ibikorwa byo kurimbura abatutsi RTLM, no kurema umutwe w’interahamwe akanawuha ibikoresho byo kwicisha abatutsi.

Kabuga mu ntangiriro yanze kwitabira iburanishwa imbonankubone ananga kuyitabira hifashishijwe ikoranabuhanga ariko nyuma aza kwitabira ari mu ntebe y’abafite ubumuga ariko nabwo hifashishjwe ikoranabuhanga kuko yakurikiranaga iburanishwa ari aho afungiwe.

Iki cyemezo cyo guhagarika burundu uru rubanza gifashwe nyuma y’amezi hafi atatu hafashwe ikindi cyemezo cyo guhagarika by’agateganyo uru rubanza.

Muri Werurwe  nibwo inzobere z’abaganga zagaragaje ko Kabuga ifite indwara yo kwibagirwa ko ntabushobozi afite bwo kuburana. Ubushijnacyaha bwagaragaje gushidikanya kuri izi raporo zitandukanye z’abaganga.

Kabuga yatawe muri yombi muri Kamena 2020, yafatiwe mu Gihugu cy’Ubufaransa nyuma y’imyaka irenga 25 ashakishwa ku rwego mpuzamahanga.

Urubanza ruhagaze hari abatangabuhamya batandukanye bamaze kumushinja barimo abahamijwe icyaha cya Jenoside bafungiwe mu Rwanda bavuze ko bari mu nterahamwe za kabuga zitorezaga iwe mu rugo akanaziha ibikoresho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleItegeko riteganya ibyaha n’ibihano n’amategeko yifashishwa mu manza agiye kuvugururwa
Next articleNyuma y’umunsi umwe Perezida Kagame akoze impinduka mu ngabo yanirukanye abajenerali
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here