Home Ubutabera Kayishema Fulgence akurikiranweho ibyaha 54 muri Africa y’Epfo

Kayishema Fulgence akurikiranweho ibyaha 54 muri Africa y’Epfo

0

Urubanza rwa Fulgence Kayishema rwongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko amenyeshejwe ko ibyaha yaregwaga byavuye kuri bitanu bikaba 54.

Uyu munsi nanone yageze mu rukiko umwanya muto, uruhande rumwunganira rwahise rusaba igihe cyo kwiga kuri ibi byaha aregwa byiyongereye cyane.

Kuwa gatanu ushize Ubushinjacyaha bwo muri Cape Town bwari bwasabye igihe ngo butegure ibindi byaha kuri Kayishema.

Kayishema w’imyaka 62, ari mu bantu bashakishwaga cyane ku isi ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho, aho yakoraga mu bugenzacyaha mu burengerazuba bw’u Rwanda mu 1994.

Uyu munsi, umuvugizi w’Ubushinjacyaha muri Western Cape yabwiye abanyamakuru ko ubu Kayishema aregwa na Africa y’Epfo;

  • Ibyaha icyenda(9) byo kubeshya n’uburiganya (fraud)
  • Ibyaha 10 byo kurenga ku mategeko agenga impunzi
  • Ibyaha 35 bijyanye no kurenga ku mategeko y’abinjira n’abasohoka

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha uyu munsi yavuze ko “badashidikanya na gato” ko uwo bafite ari Kayishema Fulgence kuko bakoze iperereza rihagije mbere yo kumufata. Aha basubizaga abo mu uryango w’uwafashwe bavuga ko Atari Kayishema Fulgence.

Ubushinjacyaha buvuga ko uruhande rwa Kayishema rwashyikirijwe urutonde rw’ibyaha aregwa kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Ko ari yo mpamvu uyu munsi urwo ruhande rwasabye igihe cyo kwiga kuri ibi birego.

Urukiko rwategetse ko Kayishema akomeza gufungwa urubanza rwe rukazasubukurwa tariki 20 z’uku kwezi kwa Kamena.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuburana ibyaha Africa y’Epfo imurega azashyikirizwa inkiko zo mu Rwanda akaba arizo zizamuburanisha  ku byaha bya jenoside akekwaho

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUhagarariye umuryango w’abibumbye UN, muri Sudani, yirukanwe nabi
Next articleBamwe mu basirikare baherutse kwirukanwa muri RDF, bari mu marira akomeye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here