Home Amakuru Uhagarariye umuryango w’abibumbye UN, muri Sudani, yirukanwe nabi

Uhagarariye umuryango w’abibumbye UN, muri Sudani, yirukanwe nabi

0

Guverinoma ya Sudani yatanagje ko itagishaka kubutaka bwayo Volker Perthes, wari uhagarariye umuryango w’abibumbye UN, iki guhigu cyamwise “persona non grata”, bivuze ko basabye umuryango w’abibumbye kumusubirana bitarenze uyu munsi.

Kuri uyu wa kane, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yagize ati: “Guverinoma ya Repubulika ya Sudani yamenyesheje umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ko Bwana Volker Perthes … atagikenewe mu gihugu ko yashakirwa ahandi ajya  (persona non grata) guhera uyu munsi”.

Sudani ifashe iki cyemezo bwana Volker Perthes, atari mu Gihugu kuko yari yagiye muri Ethiopia mu biganiro bitandukanye by’ububanyi n’amahanga, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rw’umuryango w’abibumbye.

Umuyobozi w’ingabo za Sudani – n’umuyobozi wemewe wa Sudani – Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, aherutse gushinja Bwana Perthes kuba yarateje amakimbirane mu gihugu. Asaba ko yasimburwa.

Mbere y’uko ingabo za Leta zitangira guhangana n’umutwe w’ingabo udasanzwe wa Rapid Support Fortce, ingabo z’ubutumwa bw’amahoro z’umuryango w’abibumbye ziri muri iki Gihugu zari zimaze igihe zibasirwa n’abaturage mu myigaragambyo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKubera gutinya umuryango wa ‘Biguma’ umutangabuhamya yanze gutangaza umwirondoro we
Next articleKayishema Fulgence akurikiranweho ibyaha 54 muri Africa y’Epfo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here