Home Ubutabera Kubera gutinya umuryango wa ‘Biguma’ umutangabuhamya yanze gutangaza umwirondoro we

Kubera gutinya umuryango wa ‘Biguma’ umutangabuhamya yanze gutangaza umwirondoro we

0

Umutangabuhamya wo kuri uyu wa kane yabwiye urukiko ruri kuburanisha Hategekimana Phillipe uzwi nka Biguma, ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko atari buvuge umwirondore we kuko atinya ko umuryango wa Biguma wazamugirira nabi.

Ibi byabereye mu rukiko rwa rubanda i Paris, urukiko rugiye kumara ukwezi ruburanisha Hategekimana Phillipe Biguma, wari umujandarume mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukekwahi ibyaha bitandukanye birimo n’icya Jenoside.

Umucamanza ukuriye inteko iburanisha yabanje kubwira uyu mutangabuhamya ko niba atavuze umwirondore we ubuhamya bwe butari bwumvwe anongeraho ko atagomba kugira impungenge zo kuvuga umwirondoro we kuko aho afungiwe bazakomeza kuwumucungira. Uyu mucamanza yanibukije uyu mutangabuhamya ko umwirondoro we uzwi na benshi kandi ko n’uwo agiye gushinja ariwe Biguma, afite dosiye ye yose ikubiyemo umwirondoro we.

Uyu mutangabuhamya yabwiye umucamanza ko iby’impungenge ze bidashingiye ku busa kuko yari afunganwe na mwene wabo wa Biguma witwa Bernard Muhayimana, wamutotoje muri gereza akamukizwa n’uko yari afunguwe.

Umutangabuhamya yabwiwe n’umucamanza umwirondoro we bwambere avuga ko atariwo, avuze undi mwirondoro wa kabiri umutangabuhamya yemera ko ariwe ahita anemera gutanga ubuhamya arahira ko ibyo agiye kuvuga ari ukuri.

Uyu mutangabuhamya wari umusirikare yahamijwe ibyaha bitandukanye birimo n’icya Jenoside afungiwe mu Rwanda aho ari kurangiza igifungo cy’imyaka 30  yakatiwe n’inkiko Gacaca. Avuga ko azi Biguma na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko ubwicanyi bwambere bafatanyije ari ubwo Biguma, yaje kumusaba ubufasha nk’umusirikare bajyana kwica abaturage bari bahungiye ku musozi wa Nyamure. Ubwicanyi bwakorewe kuri uyu musozi bwatangijwe na Biguma ubwo yicaga umugore wari wahahungiye wari ku bise agiye kubyara.

Umutangabuhamya ati : “mu mwaka w’i 1992 nagiye mu gisirikare, rero mu 1994, yaje (Biguma), kunsaba umusada, Namuhaye abasirikari 30,…afata abajandarume biwe abongeramo interahamwe 35 zitwaga les combatants (abarwanyi)… Zari zuzuye imodoka, atujyana kurasa abatutsi bari bahungiye i Nyamure . Twarabarashe, bamwe bariruka… Ni mu misozi ibiri (2)… Iri muri Nyamure, kuko twarashe bamwe ku gasozi, abirutse bahungira ku kandi gasozi nabo tujya kubica bukeye”.

Abarokokeye kuri uyu musozi wa Nyamure, bavuga ko wari wahungiweho n’abatutsi barenga ibihumbi 15, abarenga ibihumbi 10 akaba aribo bahiciwe.

Hategekiman Philippe ‘Biguma’ mbere no mu gihe cya Jenoside yari umujandarume w’ipeti rya ajida shefu akaba yari n’umuyobozi wungirije wa jandarumori i Nyanza. Yahungiye mu Gihugu cy’Ubufaransa mu mwaka w’i 1999 abona ubwenegihugu bwaho muri 2005 akoresheje umwirondoro yemera ko ari umuhimbano kuko yakoresheje amazina ya Philippe Manier. Yavumbuwe muri 2017 ahungira mu gihugu cya Cameroun ataye akazi ko gucunga umutekano yakoraga. Muri 2018 nibwo yatawe muri yombi asubizwa gufungirwa mu Bufaransa aho ari no kuburanira ibyaha bitandukanye birimo n’icya Jenoside.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyuma y’umunsi umwe Perezida Kagame akoze impinduka mu ngabo yanirukanye abajenerali
Next articleUhagarariye umuryango w’abibumbye UN, muri Sudani, yirukanwe nabi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here