Home Ubutabera Kigali: Ababuranyi bihannye umucamanza kuko mu bukwe bwe yambariwe n’umushinjacyaha

Kigali: Ababuranyi bihannye umucamanza kuko mu bukwe bwe yambariwe n’umushinjacyaha

0

Abunganira umugore wa nyakwigendera Twagiramungu Fabien, bihannye umucamanza wo mu rukiko rukuru wagombaga kubaburanisha bavuga ko ashobora kudatanga ubutabera buboneye kuko afitanye umubano wihariye n’umushinjacyaha wakoze dosiye yabo mu iburanisha ryambere bavuga ko yari ibogamye bakanamushinja kwanga kujuririra icyemezo cy’urukiko kitabanyuze.

Mu mwaka ushize w’i 2022 nibwo Fabien Twagiramungu, yapfuye agonzwe na Yves Kamuronsi, uvuga ko byabaye ku bw’impanuka ariko umugore wa nyakwigendera n’abamwunganira bakavuga ko Twagiramungu yishwe bigambiriwe.

Kuri uyu wa gatatu mu rukiko Rukuru abunganira umugore wa nyakwigendera basabye umucamanza mu rukiko rukuru Murererehe Saudah, kwikura muri uru rubanza nta mananiza kuko ari urubanza rurerure rwavuzwemo byinshi rukanavugwamo n’abantu benshi.

Umucamanza yahise asaba abarega kureka ubwiru mu rukiko bakavuga beruye abavuzwe muri uru rubanza. Aba bunganizi bahise babwira uyu mucamanza ko afitanye ubucuti bwihariye na Mushimiyimana Francoise, ukorera mu bushinjacyaha kandi akaba ariwe wateguye ikirego bwambere bavuga ko cyarimo kubogama. Aha niho bahera bavuga ko uyu mucamanza nawe adashobora kuburanisha uru rubanza uko bikwiye.

Umucamanza Murererehe, yasubije ko yahawe inshingano zo kuyobora uru rubanza kandi ko ababuranyi bakwiye kugaragaza icyo bumva kibabangamiye bashingiye ku ngingo z’amategeko. Aba banyamategeko bahise bihana umucamanza maze nawe abasaba kubanza kwandika isobanura mpamvu bakayishyikiriza urukiko akaba arirwo ruzabifataho umwanzuro.

Abunganira umugore wa nyakwigendera bavuga ko umushinjacyaha ufitanye ubushuti bwihariye n’uyu mucamanza yanze kujuririra umwanzuro w’urukiko wafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo. Aba banavuga ko ubwo uyu mucamanza yakoraga ubukwe yambariwe n’uyu mushinjacyaha ndetse hakaba hari n’amafoto agaragaza uyu mucamanza n’umushinjacyaha basohokeye ku mazi.

Indi mpamvu abunganira nyakwigendera batanga mu kwihana umucamanza ni uko umugabo w’umushinjacyaha Mushimiyimana Francoise,  Nkuranga Egide, avuka mu gace kamwe na Yves Kamuronsi ushinjwa kwica ku bushake Twagiramungu, we akavuga ko ari impanuka yo mu muhanda.

Muri Werurwe umwaka ushize nibwo hamenyekanye urupfu rwa Twagiramungu Fabien, mu iburanisha ryo ku rwego rwambere abunganira umugore we babwiye urukiko  ko Kamuronsi  yagonze Twagiramungu abigambiriye ahita yinjiza imodoka yamugongesheje mu gipangu asaba umukozi kuyoza agakuraho amaraso bwangu. Abunganira Kamuronsi nabo babwiye urukiko ko yamugonze ku bw’impanuka kandi ko yari yaraye mu kabari bishobora kuba byaratewe n’ubusinzi. Abunganira umugore wa nyakwigendera bahakana ibivugwa n’uruhande rwa Kamuronsi kuko ngo icyo gihe hari mu bihe bya Covid-19, utubari tutari twemewe gukora amasaha yose bityo ko bitari gushoboka kurara mu kabari. Aba banavuga ko ahabereye iyo mpanuka haba Camera zifata amashusho yo kumuhanda ariko ko ababishinzwe banze kubaha ayo mashusho agaragaza uko byagenze.

Abunganira umugore wa nyakwigendera banavuga ko mu rupfu rwe habayemo akagambane gakomeye kuko abari bafatanyije na nyakwigendera gushora imari aribo babaye abambare mu kwishyurira Kamuronsi Yves, ushinjwa kumwica abamwunganira mu mategeko.

Twagiramungu Fabien. yari afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bidukikije akaba yari umushoramari uhatanira amasoko ya leta akaba yari anafite akabari kazwi i Remera nka 2Shots.

Muri uru rubanza hakekwa abagabo batatu bari inshuti z’akadasohoka za nyakwigendera kuba aribo bagize uruhare mu rupfu rwe, ubu imiryango yabo ntikibanye neza. Gusa umugore wa nyakwigendera avuga ko Kamuronsi Yves atari inshuti ya nyakwigendera ndetse ko atari amuzi ahubwo ko ahsobora kuba yarakoreshejwe.

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahanaguyeho Kamuronsi Yves, icyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga rumuhamya icyaha cyo gusibanganya ibimenyetso rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri gisubitse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrukiko rwahaye Prince Kid amezi abiri yo kwitegura urubanza rwe
Next articleCyanzayire Aloysia yatangaje umucamanza azi utarya ruswa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here