Home Ubutabera Cyanzayire Aloysia yatangaje umucamanza azi utarya ruswa

Cyanzayire Aloysia yatangaje umucamanza azi utarya ruswa

0
????????????????????????????????????

Aloysia Cyanzayire, wabaye perezida w’urukiko rw’ikirenga, umuvunyi mukuru akanayobora inkiko Gacacaca n’indi mirimo itandukanye mu nzego z’ubutabera yatangaje umucamanza azi mu Rwanda udashobora kurya ruswa na rimwe.

Cyanzayire Aloysia ufite uburambe bw’imyaka irenga 30 mu butabera bw’u Rwanda avuga ko Nyirinkwaya Imaculee, wari umucamanza mu rukiko rw’ikirenga adashobora kurya ruswa na rimwe ndetse ko n’uwabimuvugaho yamuhakanya abihagazeho n’amaguru abiri.

Ati: “ Ikindi n’amuvugaho ni umucamanza w’inyangamugayo unakunda ukuri akaguhagararaho. Ababuranyi  bajya bakunda kuvuga ko abacamanza bariye ruswa mu manza zabo…. Ariko uvuze ko Nyirinkwaya, yariye ruswa mu rubanza runaka nahakana mbihagazeho n’amaguru yombi kuko nziko ari ibintu bidashoboka.”

Ibi yabitangaje taliki ya 7 Nyakanga, mu muhango wo gusezera kuri Nyirinkwaya Immaculee, wari umaze imyaka irenga 20 ari umucamanza mu rukiko rw’ikirenga wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Usibye imyaka myinshi Nyirinkwaya yabaye mu rukiko rw’Ikirenga niwe wayoboye bwamabre ikigo cy’amahugurwa y’abakozi bo mu rwego rw’ubucamanza ( ILPD y’ubu).

Imirimo Alaysia Cyanzayire utangira ubuhamya Nyirikwaya yakoze

Mu 1990, Cyanzayire yabaye Umucamanza w’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo mbere yo gusubira kwiga. Kuva mu 1995 kugera mu 2000 yakoze imirimo itandukanye muri Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda ariyo Umuyobozi w’Ubushinjacyaha n’imibanire n’inzego z’Ubucamanza, Umuyobozi ushinzwe gutegura amategeko, aza no kuba umunyamabanga wiyo Minisiteri. Cyanzayire kandi yaje kuba Visi peresida w’urukiko rw’ikirenga n’umuyobozi w’inkiko Gacaca kuva mu 2000 kugera 2003. Kuva mu 2004 kugera 2012, Cyanzayire yari perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Cyanzayire Aloysie yabaye umuvunyi mukuru kuva mu 2014 kugera mu 2017. Ubu akaba ari umucamanza mu rukiko rw’ikirenga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: Ababuranyi bihannye umucamanza kuko mu bukwe bwe yambariwe n’umushinjacyaha
Next articleFDLR yifuza gutera gerenade muri Rubavu,  zamaze no kwinjira – Lt Col. Ryarasa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here