Home Ubutabera Bicahaga Abdallah ashobora kuburanishwa n’urukiko Rukuru adahari

Bicahaga Abdallah ashobora kuburanishwa n’urukiko Rukuru adahari

0

Urukiko Rukuru, Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwategetse ko Bicahaga Abdu ukurikiranyweho ibyaha bijyanye no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi arwitaba, akisobanura ku byo aregwa.

Ikinyamakuru igiihe kivuga ko Urukiko rwagaragaje ko Ubushinjacyaha bwareze Bicahaga Abdu nk’uwatorotse ubutabera ku byaha akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko akurikiranyweho guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside, gukurura amacakubiri, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n’icyo gucura umugambi w’icyaha cyo kutubahiriza amategeko y’abinjira n’abasohoka nk’uko bigaragazwa n’inyandiko ikubiyemo ikirego.

Urwandiko ruhamagaza rwasinyweho n’inteko iburanisha uru rubanza igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’Urukiko barimo Me Muhima Antoine.

Icyemezo gikomeza gitegeka ko hashingiwe ku itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, Bicahaga yategetswe kwitaba Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ku wa 6 Gashyantare 2024 saa Tatu za mu gitondo i Nyanza.

Urukiko ruvuga ko Bicahaga natarwitaba bizafatwa nk’aho yasuzuguye amategeko, urubanza rukazaburanishwa adahari.

Ku wa 31 Mutarama 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasabye Bicahaga kwitaba ku wa 2 Gashyantare 2023, ku cyicaro gikuru cy’uru rwego kiri ku Kimihurura.

Icyo gihe yaritabye agira ibyo abazwa ariko RIB imutegeka kujya yitaba igihe cyose akenewe kuko yari agikorwaho iperereza.

Yakunze gutungwa agatoki ko atambutsa ibiganiro kuri YouTube bibiba urwango mu Banyarwanda, bipfobya kandi bigahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyaha akurikiranyweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyarwanda bakunda Filimi zisobanuye bashyizwe igorora na Startimes
Next articleUbushinjacyaha bwasabye urukiko gufunga CG Gasana Emmanuel  kuko yatoroka Igihugu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here