Home Ubutabera Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gufunga CG Gasana Emmanuel  kuko yatoroka Igihugu

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gufunga CG Gasana Emmanuel  kuko yatoroka Igihugu

0

Kuri uyu wa gatanu urukiko rwibanze rwa Nyagatare nibwo rwatangiye kuburanisha uwahoze mu ngabo z’u Rwanda nk’umusirikare mukuru nyuma akajya kuyobora igipolisi nacyo yavuyemo ajya kuyobora intara zitandukanye, CG Emmanuel Gasana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha ashinjwa byo kwakira indonke no gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko.

Gasana yahakanye ibyaha byose ashinjwa n’ubwo ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha yabikoze ubwo yari umuyobzoi w’Intara y’iburasirazuba, ubwo yasabaga umuturage witwa Karinganire Eric, kumupimira niba mu murima we uri mu Murenge wa Katabagemu mu Mudugudu wa Rebero, munsi y’ubutaka harimo amazi yayasagamo akayazamura akuhira uwo murima nawe akamukorera ubuvugizi ku kibazo cy’amashanyarazi yari afite.

Ibi aba bombi babiganiriye muri hoteli nyuma y’igihe Karinganire Eric, agejeje ikibazo cye kuri Gasana Emmanuel, cy’uko umushinga we wo kuhira uri kudindira kubera ikibazo cy’amashanyarazi make aboneka hamwe ahandi akabura mu mushinga we.

Ubushinjacyaha buvuga ko Gasana yasabye ibi uyu muturage kugirango azamukorere ubuvugizi ku bayobozi b’uturere twa Rwamagana na Gatsibo, imishinga ye ikoreramo. Uyu muturage yarabikoze abikora mu mafaranga y’imisanzu yari yarahawe n’abaturage. Ubushinjacyaha buvuga ko ibyakozwe ku murima wa Gasana Emmanuel bifite agaciro ka miliyoni 48 kandi ko yemera ko nta n’igiceri yishyuye.

Nyuma Gasana, yatangiye gukorera Karinganire ubuvugizi, abwira ba Meya barimo uwa Rwamagana na Gatsibo, kuzashaka uyu mugabo ngo baganire, kugira ngo abasobanurire umushinga we.

Yanahuje Karinganire n’abayobozi ba Koperative ya Ntende ihinga umuceri, kugira ngo abafashe kubona amazi kuko ubuhinzi bw’umuceri bukenera amazi menshi.

Mu ibazwa, ngo Gasana yemeye ko yahuye na Karinganire kuri hotel i Nyagatare, ko rwiyemezamirimo yapimye amazi akayazamura no mu murima, ndetse yemera ko ibyo byose yakorewe nta mafaranga yigeze yishyura.

Ibi nibyo Ubushinjacyaha buheraho buvuga ko ari indonke yasabye, akanayakira kugira ngo akore ikiri mu nshingano ze, aricyo ubuvugizi.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare ko rwafunga Gasana by’agateganyo kuko ibyaha akurikiranyweho bihanishwa inyaka irenze ibiri. Bwagaragaje ko akomeje gukorwaho iperereza kandi bitewe n’imyanya yabayemo ashobora kuribangamira cyangwa agatoroka igihugu.

Gasana yasabye kuburana ari hanze, avuga ko amaze imyaka irindwi afite uburwayi bukomeye burimo ubwa diabete, pressure na cholesterol ndetse afite imitungo yatangaho ingwate.

Nyuma yo kumva ubwiregure bw’impande zombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwanzuye ko umwanzuro ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku wa 15 Ugushyingo 2023, saa Cyenda.

Izindi nkuru z’ubutabera wakurikira mu majwi n’amashusho

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBicahaga Abdallah ashobora kuburanishwa n’urukiko Rukuru adahari
Next articleLAF yasabye abanyamakuru b’abagore kwirinda gushukwa n’amafaranga ya views ngo bakore ibihanye n’umwuga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here