Home Politike LAF yasabye abanyamakuru b’abagore kwirinda gushukwa n’amafaranga ya views ngo bakore ibihanye n’umwuga

LAF yasabye abanyamakuru b’abagore kwirinda gushukwa n’amafaranga ya views ngo bakore ibihanye n’umwuga

0

Umuyobozi wa Legal Aid Forum, Kananga Andrews, yasabye abanyamakuru b’abagore babarizwa mu ishyirahamwe rya ARFEM (Association of Rwandan Female Journalists), kwirinda gushukwa no gushaka ababakurikira n’ababareba (views) kuri youtube ngo bakore inkuru zitujuje ubunyamwuga zinasebanya kugirango babone amafaranga.

Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu ubwo yatangizaga amasomo mashya (courses) aba banyamakuru bagiye gukurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga azabafasha kongera ubumenyi mu mwuga w’itangazamakuru bakora buri munsi.

Kananga ati : “  Ibyo byo gushaka views nti tubyanze arikose abazishatse bakaba bafunzwe bashinjwa ibyaha bikomeye cyangwa ibyaha bito bibamariye iki, bimariye iki imiryango yabo, bimariye iki igihugu. Niyo mpamvu musabwa kwihugura mugashaka izo views mu buryo bwa kinyamwuga no mu buryo butabashyira mu kaga.”

Kananga akomeza avuga ko amasomo bagiye gutangira gukurikira azabafasha “ gukora kinyamwuga n’izo views zikaboneka, n’inkuru mukora zikagirira akamaro abaturage kuko inkuru zose mukora ziba zigamije inyungu zabo.”

Umuyobozi wa LAF, yasabye aba banyamakuru bagiye gukurikirana aya masomo gushyiramo imbaraga kuko azaherekezwa n’andi mahirwe ku bantu bayakurikiye neza. Aya masomo abazayarangiza bazahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo by’inkuru zicukumbuye bafashwe kuzikora mu buryo bw’amafaranga.

Ati : “ Abakurikiye aya masomo ubushize hafashwemo 15 bafashwa gukora inkuru zicukumbuye, hari abahawe miliyoni enye zo gukora inkuru imwe n’abahawe ibihumbi 600.”

Ingabire Egidie Bibio, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abagore, (ARFEM), avuga ko aya masomo bagiye gukurikira azabafasha byinshi birimo kumenya uko babona amakuru n’ubumenyi butandukanye mu mategeko.

Ingabire ati : “ aya masomo azadufasha gukora inkuru zishingiye ku mategeko, niba uri gukora inkuru ku burenganzira bw’umwana ntuvuge gusa uko ubyumva ahubwo ushingire ku mategeko ahari, niba ari inkuru yubwuzuzanye hagati y’abashyingiranwe ntuvuge ko ari ineza abagore bagirirwa ahubwo umenyeko ari uburenganzira bagombwa.

“ Ibi bizadufasha gukoresha amategeko  nk’ibyibanze bitagomba kubura mu nkuru dutangaza (references).”

Ingabire Egidie Bibio, umuyobozi wa ARFEM (Ibumoso) na Kananga Andrews, umuyobozi wa LAF, batangiza amasomo ategurwa na Thomson Foundation ku banyamuryango ba ARFEM

Bamwe mu banyamuryango ba ARFEM, bagiye gukurikira aya masomo bavuga ko bayizeteho byinshi  kuko arimo amategeko y’u Rwanda, ubumenyi bw’ihariye ku munyamakuru, uko batara bakanakora inkuru zicukumbuye, amahame agenga umwuga w’itangazamakuru n’ibindi. Aya masomo bagiye gukurikira ategurwa na Thomson Foundation ,yigwa mu gihe cy’amezi atatu hifashishijwe ikoranabuhanga. Iyo urangije isomo uribazwaho watsinda ugahita uhabwa impamyabumenyi yaryo.

Association of Rwandan Female Journalists (ARFEM), ni ishyirahamwe rimaze imyaka irenga 20 rikaba rihuza abanyamakuru barenga 100 b’abagore mu Rwanda, ryashinzwe rigamije kuzamura umubare w’abagore mu itangazamukuru no kongera ijambo abari n’abategarugori bahabwa mu itangazamakuru.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbushinjacyaha bwasabye urukiko gufunga CG Gasana Emmanuel  kuko yatoroka Igihugu
Next articleAmashusho: RDF yasobanuye ibya Gasana Emmanuel ufite ipeti rya Jenerali uburanira mu rukiko rwibanze
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here