Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire ryo muri Kanama 2022, ryagaragaje ko abagera kuri 41% by’abagore bari mu myaka yo gukora batari mu kazi, mu ishuri cyangwa mu bigo by’amahugurwa.
Aba ni abafite imyaka iri hagati ya 16 na 30 aho ibyavuye muri iri barura bigaragaza ko ijanisha ryiyongereye mu myaka itanu ishize kuko nko mu 2018 bari 40,8 ku ijana ugereranyije na 23,9% by’ab’igitsina gobo.
Mu Ntara y’Iburasirazuba Akarere ka Bugesera gaherereyemo, iri janisha rihagaze kuri 43,1% mu gihe ku bahungu ari 34,5%.
Iyi raporo ntabwo yerura ngo isobanure niba aba bose ari abashomeri.
Abaganiriye n’itangazamakuru mu Murenge wa Nyamata wo mu Karere ka Bugesera, bagaragaza ko harimo abatari mu kazi kubera ko barangije kwiga ariko bakaba batarabona akazi.
Mutoni w’imyaka 20 y’amavuko, avuga ko atagira kintu akora kandi ko yacikirije amashuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza kubera amakimbirane yo mu muryango avukamo.
Ati: “Ababyeyi bange bombi babanaga mu makimbirane kubera ko papa yari umusinzi mama nawe akora umwuga w’uburaya.”
Umwe mu bagore bacuruza imbuto mu isoko rya Nyamata, yavuze ko azi abana b’abakobwa benshi badafite akazi kandi barize, asobanura ko ikibazo cy’ubushomeri muri aka karere gihari.
Ati: “Ntuye mu Murenge wa Nyamata, akagali ka Nyamata y’umujyi. Hari abana benshi batagira aho babarizwa kandi harimo n’abize. Abenshi bavuga ko batigeze bakandagira mu ishuri kubera ubukene bwo mu miryango bakomokamo.”
Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo mishya igera kuri miliyoni 1,5, icyakora yakomwe mu nkokora n’Icyorezo cya Covid-19. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko kugeza mu 2021 hahanzwe imirimo 942.324.
Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga y’Umurimo yabereye mu Rwanda muri Gicurasi 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Patricie Uwase, yavuze ko urwego rw’ibikorwaremezo nka rumwe mu zigenerwa ingengo y’imari nini [igeze kuri 16% by’ingengo y’imari y’igihugu] rugomba kubonekamo imirimo myinshi nko mu bw’ubatsi bw’amashuri, ibitaro n’ibindi binini nk’imihanda, imishinga yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi n’amazi.
Karungi Doreen