Home Politike U Rwanda rwatangije uruganda ruzakemura ibibazo by’inkingo muri Afurika

U Rwanda rwatangije uruganda ruzakemura ibibazo by’inkingo muri Afurika

0

Mu Rwanda hafunguwe uruganda rw’inkingo rw’ikitegererezo ku Isi rwo mu bwoko bwa mRNA, umushinga ujya gutangira byavugwaga ko Afurika idafite ubushobozi bwawo kuko byasaba umugabane imyaka irenga 30 kugirango uyu mushinga ukunde.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 18 Ukuboza, nibwo uru ruganda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda mu mujyi wa Kigali,  rwafunguwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Kagame, Perezida wa Sénégal, Macky Sall, uwa Ghana Nana Akufo-Addo, Minisitiri w’Intebe w’ibirwa bya Barbados, Madamu Mia Motley, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Madamu Ursula von der Leyen, Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Mussa Faki Mahamat ndetse na Uğur Şahin washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa BioNTech Group n’abandi batandukanye.

Perezida Paul Kagame mu ijambo rye yagarutse ku rucantege rwabayeho ubweo hemezeaga ko ru ruganda rugiye kuzanwa mu Rwanda.

Ati: “Afurika yarahuritse cyane mugihe cy’icyorezo kubera ubusumbane bw’inkingo, twisanze dukomanga kuri buri rugi dushakisha inkingo. Ibintu ntibyari byoroshye. Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wishyize hamwe mu kwiyemeza dushidikanya ko tutazongera gusanga turi mu mwanya nk’uwo.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse no ku kuba harabanje kuvugwa ko umugabane wa Afurika udashobora guhabwa inkingo zo mu bwoko bwa mRNA, ndetse ko byagombaga gutegereza nibura imyaka 30.

Ati: “Hambere byavugwaga ko inkingo za mRNA zidashobora no gutangwa muri Afurika. Byavuzwe ko bigoye cyane kuri gahunda y’ubuzima. Igihe twatangiraga uru rugendo rwo gukora izi nkingo ku mugabane wacu, twabwiwe ko bizatwara byibuze imyaka 30. Ibyo byose ntibyari ukuri. Birashoboka. Kandi kubera ko bishoboka, biranakenewe.”

Uğur Şahin, Umuyobozi Mukuru wa BioNTech Group, yavuze ko uretse ibikorwa byo kubaka no gukomeza kwagura iki kigo bizajyana no gutanga amahugurwa ku banyarwanda b’abahanga muri siyansi no kwagura ikoranabuhanga rikoreshwa rikajyana ry’Ubwenge buhangano (AI).

Ati: “Turashaka gutanga umusanzu mu kubaka uburyo buramba mu by’inkingo Icyo tugendereye hano muri Afurika kirasobanutse: Inkingo zizakenerwa mu gihe kizaza zigomba gukorerwa muri Afurika, ku bw’Afurika mu karere kamwe kazikeneye ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

Yavuze ko ibikorwa bya BioNTech, bitazagarukira mu Rwanda gusa, kuko biteguye gukorana n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bishingiye ku byifuzo byabo. Ndetse hari na gahunda yo gukorana n’abashakashatsi bakiri bato muri siyansi ku mugabane wa Afurika babagenera amahugurwa.

Uğur Şahin yasoje ashima Umukuru w’igihugu n’abandi bagize uruhare muri iki gikorwa, avuga ko gufatanyiriza hamwe aribyo bizatuma intego zifuzea zibasha kugerwaho, abasaba gukomeza gushimangira ubushake.

Ibikorwa bya BioNtech byatangijwe ku mugaragaro mu Rwanda

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Madamu Ursula von der Leyen, witabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro uruganda uruganda rukora inkingo rwa BioNTech Africa, yashimye Perezida Paul Kagame Kagame udahwema kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abanyarwanda.

Yavuze ko ubwo yahuriraga na Perezida Kagame I Paris mu Bufaransa mu 2021, ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari gitangiye kugenza make baganiriye ku buryo u Burayi bwafatanya n’u Rwanda bitari ukuzana inkingo muri Afurika gusa ahubwo bikajya no kuzihakorera ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka mRNA.

Yashimye kandi Uğur Şahin, washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa BioNTech Group washyigikiye igitekerezo cye na Perezida Kagame, uyu munsi hakaba hatashywe ku mugaragaro ikigo gikora inkingo cya mbere ku mugabane wa Afurika giherereye ku butaka bw’u Rwanda.

Ati: “Ni iby’agatangaza kuba mu myaka ibiri gusa, BioNTainers zigiye kujya zikora nibura doze miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka.”

Yavuze kandi ko iki kigo kitazakora inkingo za COVID-19 gusa, ahubwo kizajya kinakora izindi zirimo iza malariya, iz’igituntu, ndetse byanashoboka n’iza kanseri.

Ati: “Ntabwo nzavuga gusa kurwanya Coronavirus, ahubwo ni n’uburyo bwo bushyiraho inzira nshya mu kurwanya igituntu, malariya ndetse na kanseri. Izi ni zo mbaraga nyazo zo guhuriza hamwe n’ikoranabuhanga.”

Uru ruganda rwitezweho kuzakora inkingo za Covid-19, iza malariya n’igituntu. biteganyijwe ko mu mwaka wa 2025 ruzaba rumaze gukora inkingo zigera kuri miliyoni 100, rikazajya rutanga umusanzu ungana na 60% z’inkingo zihabwa Abanyafurika bivuye kuri 1% by’inkingo zahabwaga abanyafurika kakorewe muri Afurika.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbufaransa: Dr Munyemana yabaye ikiraro gihuza abica n’abicwaga muri Jenoside
Next articleUbufaransa: Bariyeri muri Jenoside zari izo kwicungira umutekano
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here