Home Ubutabera Ubufaransa: Bariyeri muri Jenoside zari izo kwicungira umutekano

Ubufaransa: Bariyeri muri Jenoside zari izo kwicungira umutekano

0

Abunganira Dr Munyemana bakomeje kurwana inkundura yo kumufasha kuba atahamwa n’ibyaha bya Jenoside ari kuburanira imbere y’inkiko zo mu Bufaransa.

Dr Munyemna wari umuganga i Butare amaze ukwezi kurenga aburana ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara mu rukiko rwa rubanda mu Bufaransa ( cours d’assise de Paris)

Aba bunganizi be, harimo Me Jean Yves Dupeux, babwiye urukiko ko amarondo na za Bariyeri zashyizweho mu gihe cya Jenoside byari mu rwego rwo kwicungira umutekano kandi ko amarondo by’umwihariko yajyagwaho n’abantu bose barimo abahutu n’abatutsi.

Ati “Amarondo baragendagendaga barinda umutekano, bitewe n’umunsi bagushyizeho, na Munyemana yari arimo n’iminsi ye irazwi”

Ibi bitandukanye n’ibyo bamwe mu batangabuhamya bamushinje, harimo kuyobora amarondo hagamijwe gutsemba abatutsi.
Cyakora mu batangabuhamya bumviswe n’urukiko, abunganira uregwa bavuga ko hari abagaragaje ko bakijijwe n’irondo.

Abandi batangabuhamya bemeza ko uyu Dr Munyemana ari umwe mu bantu bavugaga rikijyana, ko ndetse iyo ashaka kurokora abantu yari gutegeka abicanyi ntibabikore dore ko abenshi rwari urubyiruko rumwubaha.

Uyu Dr Munyemana, azwiho kuba umwe mu banyamuryango ba MDR Power/ Hutu Power, amwe mu mashyaka yacitsemo ibice akifatanya na MRND ndetse na CDR mu mugambi wo kurimbura abatutsi.

Ikindi cyagarutsweho cyane muri uru rubanza ni uko yari inshuti ikomeye ya Minisitiri w’Intebe Yohani Kambanda. Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Munyemana guhamwa icyaha agafungwa n’imyaka 30 bashingiye ku buremere bw’ibyaha ashinjwa.

Bidahindutse, uru rubanza ruzasomwa muri iki cyumweru.

U.M Louise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwatangije uruganda ruzakemura ibibazo by’inkingo muri Afurika
Next articleKiliziya gatolika yemeye guha umugisha ababana bahuje ibitsina (abatinganyi)

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here