Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera I Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwakomeje urubanza rwa Hakuzimana Rashid. Aregwa ibyaha bine (4) birimo Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gukurura amacakubiri no gukwirakwiza ibihuha muri rubanda.
Ubushinjacyaha buvuga ko ari ibyaha yakoreye mu bitangazamakuru bitandukanye no ku rubuga rwe rwa Youtube – ni ibyaha we aburana ahakana.
Ikirego cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda no gutangaza amakuru y’ibihuha nibyo ubushinjacyaha bwasobanuye imbere y’urukiko uyu munsi rugerageza no kwifashisha amashusho mu gusobanura ishingiro ry’ibyo birego, bimwe mu bishinjwa Hakuzimana Abdoul Rachid.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo byaha yabikoze mu biganiro bitandukanye yagiye atanga binyuze kuri za youtube zitandukanye.
Mu mvugo za Rachid umushinjacyaha yagaragarije urukiko ko zigamije gutanya abanyarwanda, ngo ni aho Rachid ubwe yivugiye ko mu gihe cy’ubwami abana b’abatware n’abana b’abatutsi bigaga mu mashuri meza, kandi ko ntaho bitaniye n’ubu aho abana ba gitifu cyangwa ba Mayor utababona mu mashuri asanzwe ya leta kandi ko n’ikigega gifasha abacitse ku icumu rya jenoside FARG ngo cyita ku bana b’abatutsi gusa naho abakatiwe burundu cyangwa abaheze mu buhungiro bafite abana bo batitabwaho.
Umushinjacyaha avuga ko imvugo nk’izo nta kindi zigamije uretse gucamo abanyarwanda ibice.
Ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha bwavuze ko Rachid yabikoze mu biganiro bye abyita ukuri kandi bidahuye n’ukuri.
Umushinjacyaha amushinja ko yavuze ko umuntu wese utekereje kwiyamamaza cyangwa kujya muri presidance afungwa. Aha ngo yavuze nka Deo Mushayidi wakatiwe igifungo cya Burundu ku byaha byo kugambanira igihu, Victoire Ingabire nawe wafunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba no gupfobya jenoside, kandi ko n’abandi babigerageza bafungwa.
Umushinjacyaha abwira urukiko ko ibyo Rashid yavuze ari ibihuha bigamije ko abaturage batakariza icyizere ubutegetsi.
Hakuzimana Abdoul Rashid aburana adafite umwunganira, ahakana ibyaha aregwa akavuga ko ari ukubuzwa uburenganzira bwo kuvuga ibintu uko abitekereza.
Umucamanza yavuze ko urubanza rwe ruzakomeza ku itariki ya 8 z’ukwezi kwa kabiri.
Ariko Hakuzimana Rashidi yabwiye urukiko “mpamagazwa kuburana mu buryo bunyuranije n’amategeko”.
Ibyo urukiko ruhakana.