Home Ubutabera Ruhango: RIB yafunze umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ukekwaho gusambanya abagabo bagenzi be

Ruhango: RIB yafunze umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ukekwaho gusambanya abagabo bagenzi be

0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza giherereye mu Karere ka Ruhango acyekwaho icyaha cyo gukoresha umwarimu imibonano mpuzabitsina ku gahato.

RIB yatangaje ko yamutaye muri yombi ku wa 9 Mutarama 2024, akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugabo mugenzi we.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru ko icyaha cyakozwe ubwo uwo muyobozi w’ishuri yacumbikiraga uwo mugabo wahohotewe.

Ibi byabereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Karambo tariki ya 9 Mutarama 2024.

Uwafashwe afungiwe muri Sitasiyo ya RIB ya Kabagali mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Hari amakuru yandi avuga ko uyu ucyekwa atari ubwa mbere akurikiranyweho iki cyaha kuko mu Ugushyingo 2021 yaketsweho gusambanya abana b’abahungu bigaga ku kigo cy’amashuri abanza yayoboraga nyuma aza gufungurwa n’Urukiko by’agateganyo kubera kubura ibimenyetso bihagije.

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato giteganywa n’ingingo 134 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbushinjacyaha bwazanya ibiganiro bya Youtube mu rukiko mu gushinja Hakuzimana Rashidi
Next articleIbyo kuba abantu bafunzwe bakwemererwa gutera akabariro si ibya vuba- Minisitiri Gasana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here