Home Ubutabera Ibyo kuba abantu bafunzwe bakwemererwa gutera akabariro si ibya vuba- Minisitiri Gasana

Ibyo kuba abantu bafunzwe bakwemererwa gutera akabariro si ibya vuba- Minisitiri Gasana

0

Minsitiri w’umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred, yasubije abifuza ko abantu bafunzwe bahabwa uburenganzira bagatangira gusurwa n’abo bashyingiranwe cyangwa bakundana bagatera akabariro ko bidashoboka ashingiye ku muco nyarwanda.

Ibi Minisitiri, Gasana Alfred, yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama, ubwo yari mu muhango wo gusoza amahugurwa y’abakozi bashya bato bari bamaze umwaka bahugurirwa kwinjira muri RCS, yabajijwe n’itangazamakuru niba muri aya mavugurura yakozwe haritawe ku korohereza abagororwa kwemererwa gutera akabariro n’abo bashakanye.

Gasana ati: “Ubundi kugorora umuntu cyangwa ibihano runaka binajyana n’imico y’ahantu, imico y’igihugu, umuco w’Abanyarwanda. Hari ibihugu usanga ibyo bikorwa [kubemerera gutera akabariro] ibyo byemewe, ariko twe mu myumvire yacu nk’Abanyarwanda, mu muco wacu nk’Abanyarwanda ntabwo ibyo tubyemerera ufunzwe, kuko ufunzwe agomba kugira bimwe mu byo atemererwa kugira ngo koko yumve ko yakosheje kandi yitandukanye nibyo yakoze.”

Minisitiri Gasana, yavuze ko mu muco Nyarwanda ufunzwe atemerewe guhuza urugwiro n’uwo bashakanye, akaba ariyo mpamvu bitari byemezwa.

Yavuze ko ariko ari ibintu bizakomeza kuganirwaho basanga ari ngombwa bigategurwa neza kuko ari ibintu bisaba gushyiraho aho abo bantu bazajya babonanira ariko ko ubu nta gitekerezo cyabyo gihari.

Ati “Wenda bizagenda biganirwaho ariko uyu munsi ntabwo tubyemera no mu mavugurura turimo kujyamo ntabwo ibyo byemewe.”

Minisitiri akomeza agaragaza ko uburenganzira bw’abantu bafunzwe bwo gusurwa no guhana amakuru n’abo bashaka aribwo bazakomeza kwemererwa bijyanye n’ibyo amategeko ateganya.

Ati: “umuntu ufunzwe afite uburenganzira bwo gusurwa ku minsi n’amasaha mu buryo buteganywa mu mategeko ngengamikorere ya gereza, kandi ahererekanya n’abamusura amakuru ku mugaragaro acunzwe n’umucungagereza cyangwa undi mukozi wa gereza ubifitiye ububasha.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRuhango: RIB yafunze umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ukekwaho gusambanya abagabo bagenzi be
Next articleTwagirayezu Wenceslas woherejwe mu Rwanda na Danmark ni umwere ku byaha bya Jenoside
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here