Home Ubutabera Twagirayezu Wenceslas woherejwe mu Rwanda na Danmark ni umwere ku byaha bya...

Twagirayezu Wenceslas woherejwe mu Rwanda na Danmark ni umwere ku byaha bya Jenoside

0
Wenceslas Munyeshyaka ni umwere ku cyaha cya Jenoside yari akurikiranweho

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza rwasanze Twagirayezu Wenceslas, woherejwe n’Igihugu cya Denmark kuburanira mu Rwanda ibyaha yashinjwaga byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwere urukiko rutegeka ko ahita arekurwa

Umucamanza mu kwemeza ko Twagirayezu Wenceslas ari umwere yashingiye ku bimenyetso yatanze avuga ko igihe ubushinjacyaha buvuga yakoreye ibyaha atari mu Rwanda no kwivuguruza kw’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bamushinjaga.

Wenceslas Twagirayezu, abaye umunyarwanda wa kabiri ugizwe umwere ku cyaha cya Jenoside nyuma ya Leopold Munyakazi, nawe mu mwaka w’i 2018 aahanaguweho icyaha cya Jenoside n’urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ariko rumuhamya icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ahanishwa gufungwa imayaka 9.

Umushijacyaha yari yasabiye Bwana Twagirayezu Wenceslas igihano cy’igifungo cya burundu ku byaha yari akurikiranyweho bya jenoside, mu iburanisha ryabaye muri Nzeri umwaka ushize.

Icyo gihe Umushinjacyaha yari yasabye urukiko guha agaciro ibimenyetso by’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha batanze mu maburanisha atandukanye bashinja Twagirayezu ubwicanyi bw’abatutsi bwabereye ahantu 7 hatandukanye mu cyahoze ari prefegitura ya Gisenyi muri 1994.

Uregwa n’umwunganizi we, Me Bruce Bikotwa, bo basabaga urukiko kudaha agaciro ubuhamya bwatanzwe n’abashinja Twagirayezu kuko bose bagaragaje kwivuguruza no kutamenya neza uwo bashinjaga.

Muri uru rubanza na Twagirayezu Wenceslas yari yitabaje abatangabuhamya bamushinjura bava muri Repubulika ya Demokrasi ya Congo ndetse n’ababa mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ikimenyetso uregwa yazanye mu rukiko nk’icyakwifashishwa mu kumushinjura – urwo ni urupapuro rwasinyweho n’abantu batandukanye ruzwi nka petition – bagaragazaga ko amwe mu matariki ashinjwa ko yari mu Rwanda mu gihe cya jenoside, we yari mu cyahoze ari Zaire icyo gihe.

Urwo rupapuro rusinyweho rwoherejwe muri Denmark mu gihe Twagirayezu yari afungiyeyo.

Umushinjacyaha yavuze ko abasinye kuri urwo rupapuro bose banagaragaye mu batangabuhamya bashinjura Twagirayezu kandi ko bafitanye amasano ya hafi, ikindi kandi ngo bakaba badahuza imvugo mu buhamya bwabo, harimo no kwivuguruza.

Wenceslas Twagirayezu yashinjwaga kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye ahantu 7 hatandukanye mu cyahoze ari prefegitura ya Gisenyi, harimo muri kaminuza ya Mudende, Busasamana, ahitwaga komine Rouge n’ahandi.

Twagirayezu yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Denmark muri 2018 kugira ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside – ibyaha we ahakana.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbyo kuba abantu bafunzwe bakwemererwa gutera akabariro si ibya vuba- Minisitiri Gasana
Next articleAmashusho: Byemejwe, uburundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda buniraka abanyarwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here