Home Politike Nyarugenge : Umurenge wa Gitega wibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe...

Nyarugenge : Umurenge wa Gitega wibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

0

Kuri iki cyumweru Tariki 14 Mata 2024 nibwo umurenge wa Gitega wo mu karere ka Nyarugenge wibutse ku nshuro ya 30 Jenoside  yakorewe abatutsi mu 1994

Kalisa Angelique Meriam ni umwe mu barokokeye muri uyu Murenge wasangije abitabiriye uyu muhango ubuhamya bwe bw’uko yarokotse.

Yagize ati: “Jenoside yabaye mfite imyaka 16 niga mu mashuri yisumbuye i Rwamagana iwacu twari dutuye i gikondo tumazeyo nk’umwaka mbere yuko jenoside iba interahamwe zaraje ziza murugo zisanga badahari bakuraho inzugi n’amadirishya baje basanga babasenyeye mama aramfata anjyana Kwa masenge mu cyahafi kuko ntiyari yagasannye yanzu.

Nyuma ya jenoside  wa muryango nabagamo barawishe wose , nanjye interahamwe zirantwara ngo zige kunyica ,hari interahamwe yumukecuru  yamfashe injyana  iwe ngo igihe cyo kunyica nikigera bazanyicire  aho inkotanyi ziba zamaze gusakara mu gihugu za nterahamwe zitangira guhunga kuko nta ndangamuntu nagiraga iyo nterahamwe inshakira icyemezo cyuko  nayibuze  irampungana tugeze  i goma nsangayo mama wacu  wakoreraga ku  gisenyi intambara ibaye mpungira  muri  congo baramfata banjyana  mu muryango hacaho agahe gato barahunguka arokoka gutyo, ariko ibyo byose mbishimira FPR inkotanyi zaturokoye.”

Kayiranga Eric uhagarariye ibuka mu murenge wa Gitega yavuzeko hashize imyaka 30 jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, bamwe bumva arimyishi ariko kubarokotse jenoside simyishi kubera ubuzima babayemo nyuma yokurokoka ntawe ubahiga bahanganye n’ubuzima nk’abandi bose, igikomeye kurusha ni imyaka yihumure kubanyarwanda bose y’ubumwe nubudaheranwa bw’Abanyarwanda aho twese twifuza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura.

Yakomeje avugako kwibuka jenoside yakorewe abatutsi bitaba  byuzuye neza tutavuze kubayihagaritse kuko habayeho ababibye ingengabitekerezo ya jenoside, bakayigisha bakanayikora iyo hatagira abiyemeza kurwana intambara yo kuyihagarika no gukiza abicwaga uyu munsi twari kuba tuvuga ibindi ntitwari  no kurokoka

Yavuzeko bigoye kubona amagambo yanyayo wakoresha ushimira FPR inkotanyi kubutwari yagize mukubohora u Rwanda, kuko bamwe baratekerezaga ko FPR yarokoye abatutsi bicwaga gusa ariko siko biri kuko nabatarahigwaga yabarokoye ingomambi itaratekerezaga nagato ku iterambere ryabo yarishishikajwe no kurimbura umututsi aho ari hose no kwikuraho amaboko.

Yagize ati: “uko cyagihe, buri munota wumvaga birangiye isaha yawe yogupfa yageze ,uyumunsi Niko buri munota leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ikubwirango baho kandi neza”.

Ngabonziza Emmy umuyobozi nshingabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yavuzeko tugomba gukumira Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nkuko perezida wa Repabulika mu mwaka 2016 yatwibukijeko n’ubwo tudafite ubushobozi bwo gusubiza igihe inyuma kandi tudafite uburyo ubwaribwo bwose twakuraho ishyano twahuye naryo n’amateka mabi igihugu cyandikishije kuri iyi isi. Muri twe twifitemo imbaraga n’ ubushobozi bw’uko ibyabaye bitazongera ukundi tugahitamo icyiza.

Yakomeje avuga ko Perezida kayibanda n’abandi bayobozi bakuru bigishaga amacakubiri bavuga ko umututsi agomba kwicwa bakabinyuza no mu binyamakuru bitaga KANGURA bakavugako “umubano w’umututsi arumufunzo ku kuguru, arumusundwe mu kuguru, arumusonga mu rubavu kandi bakarenga bagashaka abagore babatutsi ukibaza uburyo we yemeye kubana n’umusonga mu rubavu ugasiga nta tandukaniro riri hagati y’umuhutu n’umututsi twese bene kanyarwanda.

Ngabonziza yakomeje avugako tugomba kujya tubwiza ukuri abana bacu kubyabaye kandi yavuzeko hari imibiri yabonetse muri uyu mwaka igera kuri 68 bayikuye ahagiye hubakwa ibikorwa Remezo nk’imihanda n’inzu, aboneraho no gusaba abaturage gutanga amakuru y’aharimibiri itaraboneka ko bahavuga igashyingurwa mu cyubahiro.

Karungi Doreen

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCG Gasana wahoze ayobora Polisi y’Igihugu yahamijwe icyaha arakatirwa
Next articleUbubiligi: Urubanza rwa Nkunduwimye rwasubitswe kubera kwikanga igisasu ku rukiko

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here