Home Ubuzima Impamvu abanyeshuri batagipimirwa Virusi itera Sida ku ishuri

Impamvu abanyeshuri batagipimirwa Virusi itera Sida ku ishuri

0
Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Rwamagana barasaba ko bajya bapimirwa virusi itera Sida ku ishuri

Ikigo cy’Igihugu cy’ ubuzima RBC, kivuga ko kimaze igihe cyarahagaritse gupimira abantu benshi icyarimwe virusi itera Sida kibasanze aho baba nko mu bigo by’amashuri n’ahandi kuko ubu umusaruro byatanga waba ari muto cyane ugereranyije n’ibiba byashowemo.

Ibi byatangarijwe mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa gatatu ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kwipimisha Virusi itera Sida ngo rumenye uko ruhagaze.

Imibare igaragaza ko bamwe mu rubyiruko batitabira cyane kwipimisha virusi itera Sida ngo bamenye uko bahagaze, rumwe mu rubyiruko ruvuga ko rukeneye umwihariko mu gupimwa iyi Virusi nko kurusanga aho ruri nko ku mashuri n’ahandi.

Uwimana Clementine, wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye  mu mujyi wa Rwamagana, avuga ko byaba byiza abanyeshuri bagiye babasanga ku ishuri bagakangurirwa kwipimisha bagahita banipimisha.

Ati : “ Nkanjye ubukangurambaga bwo kwipimisha bwumva gacye nk’iyo RBC yaje hano gusa, ariko mu rugo no ku ishuri biba bigoye ko nabyumva. Ikindi ni uko iyo mu rugo nziko nta virusi itera Sida bafite nanjye numva ko ntayo navukanye bigatuma ntabishishikarira ariko badusanze ku ishuri nanjye nshobora kubikora.”

Ikuzo Basile, ushinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC, avuga ko ibyo urubyiruko rusaba byo guhabwa umwihariko mu gupimwa virusi itera Sida aribyo, ariko ko ibyo kubasanga mu bigo by’amashuri byo ubu bitakunda kubera impamvu zitandukanye.

Ikuzo ati: “ Nibyo, ubu tumaze guhugura abakozi b’ibigo 52% ku bijyanye n’umwihariko wo gupima virusi Itera Sida urubyiruko, kuko baba batandukanye n’abantu bakuru, haba uko baganirizwa mbere na nyuma yo kubapima no mu bukangurambaga bwo kubashishikariza kwipimisha.”

Ikuzo asobanura impamvu batagisanga abantu benshi aho baba ngo bahapimirwe virusi itera Sida icyarimwe agira ati: “ Ibyo byakorwaga cyera tutaramenya neza uko virusi itera Sida ihagaze mu Gihugu, ariko ubu nta musaruro byatanga kuko ushobora gusanga abantu babarirwa mu bihumbi hamwe ukabapima ugasanga harimo umwe gusa ufite virusi itera Sida, wagereranya ibyo washoyemo n’umusaruro ugasanga bidahura.

Ikindi ni uko ubu gupima dushishikariza umuntu kwizana kugirango nidusanga afite Virusi itera Sida tumubaze nibura abantu bose yaba yararyamanye nabo kugirango nabo tubashake tubapime bamenye uko bahagaze, ubu no kuri Virusi itera Sida tubikora nk’uko  byakorwaga kuri Covid-19, iyo babonaga uwayanduye.”

Ikuzo akomeza avuga ko ibyo gupimira abantu benshi mu kivunge icyarimwe bishobora gukorwa gusa ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida nk’abakora umwuga w’uburaya, abaryamana bahuje ibitsina n’abandi.

Imibare itangwa na RBC igaragza ko 3% by’abanyarwanda aribo bafite virusi itera Sida, 92% by’abafite iyi Virusi nibo bafata imiti igabanya ubukana. Intara y’iburasirazuba n’umujyi wa Kigali nizo  ziza ku isonga mu kugira abafite Virusi itera Sida benshi. Ku bijyanye n’ubwandu bushya buhagaze ku bantu umunani ku 10000, urubyiruko ruri munsi y’imyaka 24 nirwo rwibasiwe cyane n’ubwandu bushya kuko ruri ku kigero cya 35%.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMajyambere Silas yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Bomboko hasigaye Rusesabagina
Next articleRwamagana: Abahendwa n’udukingirizo mu masaha y’ijoro bagiriwe inama
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here