Home Lifestyle Health Bandebereho: Gahunda izahindura imyumvire ku buringanire

Bandebereho: Gahunda izahindura imyumvire ku buringanire

0

Ishimwe Alain Serge

Itangazamakuru ryahuguwe kuri gahunda yiswe “Bandebereho” igamije guhindura imyumvire y’abaturage ku bijyanye n’ ireme ry’ uburinganire n’ ubwuzuzanye mu muryango.

Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2024, umuryango uharanira irema ry’ uburinganire (Paper Crown Rwanda) mu bufatanye n’ umuryango w’abagabo uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore (RWAMREC), batanze amahugurwa ku banyamakuru batandukanye, hagamijwe kubasobanurira gahunda yiswe BANDEBEREHO.

Iyi ni  gahunda igamije guhindura imyumvure y’ abaturage ku bijyanye n’ ireme ry’ uburinganire n’ ubwuzuzanye mu miryango. Nk’ uko byagarajwe n’ abatanze amahugurwa, aho bavuze ko usanga no gusobanukirwa uburinganire ubwabyo bikiri imbogamizi kuri bamwe.

Umufashamyumvire muri Paper Crown Rwanda, Nyirarukundo Clémentine yavuze ko, uko uburezi butangwa guturuka mu bwana, usanga harimo imbogamizi zitera abana gukura batandukanywa mu myumvire ku birebana n’ ireme ry’ uburinganire. Yagize ati “Usanga umwana w’ umukobwa akura arindwa gukora ibyitwa ko ari iby’ abahungu nyamara ntacyo byakwangiza nawe abikoze.” Asobanura ko icyitwa uburinganire ari imyumvire gusa nta kindi, kandi akaba ari ikintu cyahinduka uramutse ubishatse. Ni mugihe imiterere y’ imibiri yacu yo, ariyo yonyine idutanduka Kandi tukaba ntacyo twayihinduraho.

Mugusobanura gahunda ya BANDEBEREHO Karamage Emmanuel wari uhagarariye RWAMREC yavuze ko uyu ari umushinga ugamije kuzamura ubufatanye bw’ abagabo n’ abagore kugira ngo uburinganire bugerweho, hagamijwe ko bagira uruhare rufatika ku birebana n’ imyororokere, kuboneza urubyaro, kwita ku buzima bw’ abana bavuka, kurwanya ihohoterwa, kwita ku muryango n’ bindi. Akaba ariyo mpamvu uyu mushinga ushishikajwe no gukorana n’ imiryango. Avuga ko bishimiye gukorana n’ abagabo kuko aribo babafasha guhindura imyumvire ya bagenzi babo.

Nkusi Diane, umunyamakuru akaba na nyiri ikinyamakuru umuringanews.com, yavuze ko bishimiye aya mahugurwa asaba ko byaba byiza hakomeje gutangwa amahugurwa nk’ aya, mu rwego rwo gukomera gutanga umusanzu wabo ku bintu basobanukiwe neza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKicukiro: Imiryango itari iya Leta buri mwaka ishora hafi miliyari enye mu baturage
Next articleIkibazo cy’uburinganire mu masendika, giteje impungenge abagore bayarimo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here