Gen. (Rtd.) Kabarebe yasabye abakozi ba Leta guharanira umusaruro ugaragara

Gen. (Rtd.) Kabarebe yasabye abakozi ba Leta guharanira umusaruro ugaragara

Gen. (Rtd.) James Kabarebe, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika ushinzwe ibijyanye n’Umutekano, yasabye abakozi ba Leta kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere ry’u Rwanda, agaragaza ko iterambere ry’igihugu rishingira ku bwitange n’umusaruro wa buri mukozi mu nshingano ashinzwe.

Yabigarutseho ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye icyiciro cya cyenda cya Gahunda y’Igihugu yo Kwakira no Gutegura Abakozi Bashya ba Leta (National Induction Programme – NIP), aho yagaragaje ko intego igihugu cyihaye zigomba guhinduka ibikorwa bifatika bigirira Abanyarwanda akamaro.

Yashimangiye ko iterambere ry’igihugu ritagerwaho hatabayeho umusanzu wa buri mukozi wa Leta, asobanura ko buri wese akwiye kumva ko afite inshingano zo kugira uruhare mu kugera ku byihutirwa igihugu cyihaye.

Yagaragaje kandi ko kubazwa inshingano, kumva ko ibyo umuntu ashinzwe ari inshingano ze bwite no kudacika intege ari indangagaciro zikenewe kugira ngo serivisi za Leta zitange umusaruro.

Kabarebe yasabye abitabiriyeiyo gahunda gukorana umwete no guharanira gutanga serivisi zinoze zishyira imbere inyungu z’igihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yagarutse ku kamaro ko kwita ku mibereho myiza y’abakozi ba Leta, abasaba kwimakaza imitwarire myiza izabafasha kubungabunga ubuzima bwabo, guhangana n’imbogamizi zijyanirana n’akazi, gukomeza kugira umurava no kuzuza neza inshingano.

Madamu Diana Ofwona, Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe yabasabye kumenya guhuza intego n’ibikorwa bifatika hagamijwe kongera umusaruro.

Yashimangiye akamaro k’imikoranire hagati y’inzego za Leta, kubazwa inshingano no kugira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa na bo bagaragaje ko bungutse byinshi bizabafasha kunoza imikorere yabo.

Kagabo Patrice yavuze ko iyi gahunda yamufashije kurushaho gusobanukirwa imikorere ya serivisi za Leta, inshingano z’umukozi wa Leta n’uruhare agira mu iterambere ry’igihugu.

Akomeza avuga ko azashyira mu bikorwa amasomo yungutse mu kazi ke ka buri munsi, agamije kunoza inshingano ze no kurushaho gutanga serivisi nziza ku baturage.

Uwiragiye Julien yemeza ko ayo mahugurwa yamufashije gusobanukirwa neza inshingano z’umukozi wa Leta n’uruhare afite mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Ati: “ Nzakoresha neza ubumenyi nungutse mu kazi nkorera abaturage.”

Mu ijambo yavuze arangiza ayo mahugurwa, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Hon. Julienne Uwacu, yasabye abayitabiriye kuzashyira mu bikorwa amasomo bize, bagaharanira guhindura ibyihutirwa mu igenamigambi ry’igihugu, umusaruro ukagaragara.

Yashimangiye kandi akamaro ko kongera imbaraga mu kubazwa inshingano, kunoza imikoranire hagati y’inzego za Leta no kurangwa n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu kazi.

Uwacu yashimiye ubuyobozi bwa Gabiro Combat Training Centre uruhare bwagize mu kwakira no gufasha mu gutegura aya mahugurwa.

By Doreen Karungi

nizeyimana jean

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui