Home Ubutabera Umuyobozi wa Gereza ya Kigali iba i Mageragere yatawe muri yombi

Umuyobozi wa Gereza ya Kigali iba i Mageragere yatawe muri yombi

0

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, CSP Kayumba Innocent, hamwe n’abandi bantu babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu.

Nkuko amakuru yizewe dufite abivuga  ni uko umuyobozi w’umusigire w’iyi gereza ya Kigali CSP Kayumba afunganywe n’abandi bantu babiri ari bo SP Ntakirutimana Eric ndetse na Mutamaniwa Ephrem.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau), Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE n’IMVAHO NSHYA ko aba bagabo bafunzwe gusa yirinda kuvuga uburyo icyaha cy’ubuhemu bashinjwa cyakozwe kuko iperereza rigikomeje.

CSP Kayumba afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu gihe Ntakirutimana afungiye Kicukiro naho Mutamaniwa we akaba afungiye ku Kimihurura.

Uyu muyobozi w’umusigire wa Gereza ya Kigali iherereye Mageragere, si ubwa mbere CSP Kayumba Innocent ayoboye iyi gereza ya Nyarugenge kuko n’ubundi yayiyoboye mbere y’uko ihabwa CSP Camille Zuba uherutse guhabwa kuyobora indi gereza.

CSP Kayumba Innocent amaze igihe kitari kinini yongeye guhabwa kuyobora iyi gereza ya Nyarugenge nyuma y’uko CSP Camille Zuba wayiyoboraga atawe muri yombi ashinjwa icyaha cy’itonesha yaje kugirwaho umwere.

CSP Kayumba wayoboye amagereza atandukanye, yayoboye kandi gereza ya Rubavu iherereye mu Karere ka Rubavu.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBurundi: Generali Niyombare mu barenga 30 bakatiwe kubera ‘coup’ ya 2015
Next articleAU:Perezida Tshisekedi yahawe inshingano nshya zo kuyobora Afurika Yunze Ubumwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here