Home Ubuzima Perezida Kagame yasohoje isezerano ku bafite ubumuga bw’uruhu

Perezida Kagame yasohoje isezerano ku bafite ubumuga bw’uruhu

0

Taliki ya 13 buri mwaka u Rwanda rwizhiza umunsi mpuzamhanga w’abafite ubumuga bw’uruhu kimwe n’ibindi bihugu byinshi ku Isi, uyu munsi wizihijwe abafite ubu bumuga bishimira ko ibyo Perezida Kagame yabasezeranyije byo kubona amavuta y’uruhu rwabo yarabikoze n’ubwo bakimutakambira ku ndorerwamo no kubafasha gupimwa Kanseri y’uruhu rwabo.

Uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Imbaraga ziturimo ziruta amahirwe”

Umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda OIPPA (Organisation pour l’Integration et la Promotion des Personnes avec Albinos) ukaba ari nawo wateguye uyu munsi ku nshuro yambere wishimira ko hari ubuvugizi wakoreye abanyamuryango bawo bukumvikana n’ubwo hakiri byinshi byo gukora kugira ngo abafite ubumuga bw’uruhu babeho nk’abandi banyarwanda.

Nicodeme Hakizimana, Umunyamabanga Nshingwa bikorwa wa OIPPA yishimira ko ubu amavuta y’uruhu rwabo aboneka ku bigo nderabuzima byose kandi bakayabona hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza nk’uko babyemerewe na Perezida Kagame mu mwaka w’2018.

Nicodeme Hakizimana, Umunyamabanga Nshingwa bikorwa wa OIPPA, avuga ko umubare w’abafite ubumuga batsinda mu ishuri wiyongereye

Uyu muryango kandi wishimira ko n’intego yabo y’uburezi bw’abafite ubumuga bw’uruhu igenda igerwaho kuko zimwe mu mbogamizi bagira mu ishuri zigenda zikurwaho.

Mu mwaka w’i 2018 ubwo perezida Kagame yahuraga n’urubyiruko muri “meet the president” nibwo Akimaniduhaye uyobora umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu OIPPA yagejeje kuri Perezida Kagame imbogamizi zabo.

“Amavuta arinda uruhu rwacu yinjira mu gihugu asoreshejwe amafaranga menshi bigatuma natwe aduhenda, twasabaga ko ibiciro byayo byoroha natwe tukajya tuyabona bitworoheye dukoresheje ubwisungane mu Kwivuza.” Perezida Kagame yahise yakira icyifuzo cyabo avuga ko iki kibazo kidakwiye kongera kuganirwaho ngo kigomba gukemurwa vuba.

Usibye amavuta y’uruhu rwabo bishimira kubona biboroheye, abafite ubumuga rw’uruhu bishimara kandi ko no mu burezi bumvise ubusabe bwabo bagatangira kubatekerezaho mu bizamini byo mu ishuri.

“Abafite ubumuga bw’uruhu bagorwaga no gusoma ibizamini byabaga byanditse mu nyuguti nto kuko byategurwaga hatitawe ku bumuga bwabo ariko ubu bongereye ubunini bw’inyandiko bituma bashobora gusoma neza kandi byatanze umusaruro umubare w’abana dutsindisha wariyongereye.” Nicodeme Hakizimana, Umunyamabanga wa OIPPA

Akimaniduhaye Dieudonne uyobora OIPPA, avuga ko akato gakorerwa abafite ubunuga bw’uruhu kabongerera ibibazo by’imitekerereze

Uyu muryango w’abafite ubumuga bw’uruhu uvuga ko bagifite imbogamizi z’akato ari nako kabatera ibindi bibazo by’imitekerereze.

” Ibibazo by’uruhu si ikosa cyangwa ubushake bw’ubufite, gutotezwa no guhezwa ku bafite ubumuga bw’uruhu bibagiraho ingaruka zikomeye mu mitekerereze nko kubatera kugira amahane no kwiheba”. Perezida wa OIPPA, Akimaniduhaye Dieudonne, nibyo bituma asaba ubufasha leta y’u Rwanda kugira ngo abnatu basobanukirwe n’uburenganzira bw’abafite ubumuga, akandi bumve ko nabo bafite ubwenge n’ububasha nk’abandi bose

Aba kandi basaba leta kuborohereza kubona indorerwamo z’amaso ku giciro gito kuko arizo zibafasha kubona dore ko izuba ariwo mwanzi wabo wa mbere.

Umuryango OIPPA washinzwe mu mwaka w’i 2013 ufite intego nyamukuru yo gufasha abafite ubumuga bw’uruhu kwiga kuko aribyo byabakura mu ruhuri rw’ibibazo barimo no kubakorera ubuvugizi mu zindi nzego zitandukanye z’ubuzima. Ukorera mu Turere turindwi gusa ntutarashobora kugera mu turere twose tw’Igihugu ukaba uhuza abafite ubumuga bw’uruhu 238.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka w’i 2012 bwagaragaje ko mu Rwanda habarirwa abantu 1238 w’abafite ubumuga bw’uruhu, ku Isi ho habarurwa nibura umuntu 1 mu bantu 5000 ko afite ubu bumuga mu gihe 1 ku bantu 15000 munsi y’ubutayu bwa Sahara ariwe ugaragaraho ubu bumuga nk’uko byemezwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima WHO/OMS.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmusirikare wa Uganda yafatiwe mu Rwanda
Next articleKayonza: Kiliziya yafunzwe n’Akarere
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here