Home Amakuru Umusirikare wa Uganda yafatiwe mu Rwanda

Umusirikare wa Uganda yafatiwe mu Rwanda

0

Nyuma yuko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu hacicikanye amakuru mu binyamakuru bya Uganda avuga ko umusirikare waho yafashwe n’ingabo z’u Rwanda, aya makuru yemejwe n’ingabo z’u Rwanda ko arizo zimufite.

Mu itangazo ingabo z’u Rwanda zimaze gusohora zivuga ko umusirkare wa UPDF witwa Pte Bakuru Muhuba yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda yahinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu musirikare wa Uganda yafashwe yambaye imyenda ya gisirikare n’ibikoresho bitandukanye afatirwa mu Karere ka Burera.

RDF ivuga ko bakiri gushakisha uburyo yasubizwa mu gihugu cye.

Itangazo rya RDF ku musirikare wa Uganda wafatiwe mu Rwanda
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmbasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda yemejwe, Gashumba na Shyaka boherezwa hanze
Next articlePerezida Kagame yasohoje isezerano ku bafite ubumuga bw’uruhu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here