Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka rwakatiye igifungo cy’imyaka 15 Idamange Iryamugwiza Yvonne, rumuca n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya Jenoside.
Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison avuga ko umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, ufatirwa i Nyanza aho urukiko rufite icyicaro.
Idamange w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Idamange yagiye yanga kwitabira ibaranishwa hifashishijwe ikoranabuahanga mu maburanisha yabanje asaba ko urubanza rwe rwabera mu ruhame arabyangirwa kubera icyorerzo cya Covid-19.
Idamange Iryamugwiza Yvonne yareregwaga ibyaha bitandatu birimo gushoza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside, gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta, gukubita no gukomeretsa no gutanga sheke (chèque) itazigamiwe. ibi byaha byose yaburanye abihaka.