Mu murenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe hari abaturage bavuga ko kubona amazi ari ikibazo kandi cyatangiye mbere y’uko inkambi ya Kigeme ishingwa mu nkengero z’aho batuye.
Bemeza ko ubwo inkambi ya Kigeme yadukaga, amazi yarushijeho kubura. Abaturage bo mu Midugudu ikikije inkambi ya Kigeme bavuga ko kuva ivomo bavomagaho ryangizwa n’impunzi zo mu nkambi zajyaga kuhavoma kandi ari nyinshi, ritigeze risanwa. Ni ikibazo kireba abaturage bo mu Midugudu itatu.
Umwe muri bo witwa Habimana Jean Claude wo mu Mudugudu wa Gakoma avuga uko ikibazo cy’amazi cyatangiye mu Mudugudu wabo.
Ati: “Twavomaga ku isoko ryo mu Gaheto ariko yaje kwangirika ubwo iriya nkambi yubakwaga. Icyo gihe hazaga amazi menshi ariko ubu haza amazi macye cyane. Ikindi kibazo ni uko iyo amazi yo mu nkambi yabuze, bose baramanuka bakaza guteza inkomati kuri iri vomo ryacu.”
Avuga ko iyo inkomati yabaye nyinshi, hasigara hakora ufite ifaranga, ubuze amafaranga akaburara. Habimana yavuze ko ijerekani imwe igura hagati ya Frw 30 na Frw 50. Hari umunyeshuri wo mu ishuri ryisumbuye riri hafi aho witwa Ineza avuga ko kubera ko amazi amaze igihe kirekire ataboneka, bisa n’aho abaturage babimenyereye. Ku rundi ruhande ariko avuga ko kujya kwiga utiyuhagiye neza, ari ikibazo.
Ati: “ Biragoye kuba tutegereye amazi kuko binsaba kujya ku ishuri mvuye kuvoma, rimwe na rimwe bikankererza bitewe nabo nasanze ku mugezi, ikindi kiyongereyeho ntabwo dukora isuku y’umubiri buri munsi uko tubishaka kubera kubura amazi. Navuga ko nkaraba neza uko mbyifuza mu mpera z’Icyumweru kuko aribwo mba navomye amazi menshi.”
Ishimwe Jado Fils, w’imyaka 14 wiga mu mwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye avuga ko rimwe na rimwe ikibazo cy’amazi kimusibya ishuri.
Hejuru y’uko nta mazi ahagije ahari kubera kwangirika kw’imiyoboro, indi mbogamizi ni ubuhaname bw’inzira igana ku mugezi.
Ubuyobozi bw’Akarere mu gushaka igisubizo kirambye cy’amazi. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe avuga ko iki ari ikibazo ariko ko kiri mu biri gushakirwa igisubizo kirambye.
Niyomwungeri Hildebrand uyobora Nyagamabe avuga ko ikibazo cy’amazi macye muri iriya midugudu ikikije inkambi ya Kigeme kitatewe n’inkambi ahubwo ari amazi yabaye make muri rusange.
Ngo ni ikibazo bari gushakira umuti kandi uzaboneka ‘bidatinze’
Ati: “ Ntabwo isoko yangijwe nabo mu nkambi ahubwo amazi yayo yabaye make bitewe n’umubare munini w’abayakeneye. Ni ikibazo kuko n’abaturage nta mafaranga yo kwishyura amazi babona mu buryo buboroheye.”
Mu gukemura ikibazo kirambye cy’amazi muri aka Karere, ubuyobozi bwako burateganya gukurura amazi mu masoko ari mu ishyamba rya Nyungwe. Umuyobozi wa Nyamagabe niwe ubyemeza.
Ati: “ Dushaka gukurura amazi ari mu ishyamba rya Nyungwe ariko ni icyanya gikomye bisaba ubwumvikane bw’ inzego nyinshi. Tumaze kwandikira Minisiteri y’ibidukikije inshuro ebyiri tuyisaba kudufasha kubyaza umusaruro amazi ari muri iri shyamba.”
Niyomwungeri avuga ko mu gihe bazaba bemerewe gukurura amazi y’isoko bayavanye muri Nyungwe, ikibazo kizaba kibonewe umuti urambye.
Avuga ko abateganya kuzajya bakura muri Nyungwe metero kibe 400 z’amazi ku munsi. Akarere ka Nyamagabe n’ubwo hari abaturage bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi muri rusange nta aka Karere nta kibazo cy’amazi gafite.
Ngo 80% by’abagatuye bafite amazi byibura kuri metero 400 uvuye ku rugo ukagera ku ivomo.
Ikigo cy’igihugu kibarurisha minare muri raporo yayo y’imibereho y’abaturage ya 2015 kigaragaza ko kugirango umuturage w’Akarere ka Nyamagabe agere ku mazi meza yo kunywa akoresha impuzandengo y’iminota hafi 11.
Akarere ka Nyamagabe kari mu Ntara y’amajyepfo kakaba kagizwe n’Imirenge 17, gatuwe n’abaturage 374,098 (Abagabo:183,380; abagore: 190,790.