Leta ya Tanzania ivuga ko yasanze igisubizo gihamye cyo guhangana n’icyorezo cya covid-19 ari ukubaka uruganda rukora inkingo z’iki cyorezo. Ibi byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu rikomeza rivuga ko usobye inkingo za covid zizajya zikorerwa muri uru ruganda rugiye kubakwa hazajya hakorerwamo n’inkingo z’izizindi ndwara.
Inkingo zizakorerwa muri urur ruganda rwo uri Tanzania zizajya zigurisha no mu bindi bihugu cyane ibyo muKarere ka Afurika y’Uburasirazuba n’ibyo mu Karere ka Afurika y’amajyepfo mu miryango iki gihugu kibarizwamo nk’uko iri tanagzo rikomeza ribivuga.
Perezida Suluhu yavuze ko buri mwaka Tanzania ikoresha miliyoni 100$ mu kugura inkingo. Yavuze ko kugeza ubu uyu mushinga wamaze kugezwa ku bazawutera inkunga ku buryo hategerejwe igisubizo cyabo gusa.
Ntihigezwe hatangazwa igihe uru ruganda ruzatangira kubakirwa cyangwa umwaka ruzuzuramo n’igihe ruzatangirira gukora.
Kubaka inganda zikora inkingo za COVID-19 ni umushinga uhuriweho n’ibihugu byinshi byo muri Afurika birimo n’u Rwanda.
Kugeza ubu igihhugu cya Afurika y’epfo nicyo gihugu cyambere cyaamze kuzuzza uruganda rw’inkingo za Covid-19. u Rwanda na Senegal nabyo bitegerejweho kubaka izi nganda mu gihe cya vuba.