Home Amakuru Raila Odinga wongeye kwiyamamariza kuyobora Kenya yasohoye indirimbo

Raila Odinga wongeye kwiyamamariza kuyobora Kenya yasohoye indirimbo

0

Raila Odinga wifuza gutorwa nka perezida wa Kenya yasohoye indirimbo ye mu gihe kwiyamamariza amatora yo mu kwezi kwa munani birimbanyije.

Ntibisanzwe ko abakandida ubwabo bisohorera indirimbo zo kubamamaza – ubusanzwe babikorerwa n’abahanzi bakomeye.

Odinga yasohoye indirimbo yise “Leo ni Leo” mu Kiswahili ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “Umunsi ni uyu”.

Ni indirimbo isubiyemo afatanyije n’umuhanzi Emmanuel Musindi ukomoka mu burengerazuba bwa Kenya – ahantu hafatwa nk’izingiro ry’ingufu z’uyu wahoze ari minisitiri w’intebe n’umukuru w’abatavugarumwe n’ubutegetsi.

Iyi ni inshuro ya gatanu Odinga yiyamamarije kuba perezida, kandi benshi babona ko ari nayo ya nyuma.

Iyi ndirimbo ye iherekejwe n’amashusho, ayivugamo ko “umuntu wese utubwira ngo dutegereze ejo, ni umubeshyi”.

Kenya ubu iri mu bihe byo kwiyamamaza mu gihe amatora ari mu mezi atandatu ari imbere.

Uku kwiyamamaza kuraboneka nk’isiganwa rikomeye hagati y’abakandida babiri, Raila Odinga na Visi perezida uriho ubu William Ruto.

Perezida Uhuru Kenyatta, uri kurangiza manda ebyiri ku butegetsi, ashyigikiye Odinga – wigeze kuba mukeba we ukomeye muri politike.

Uku kwiyamamaza kwaciyemo ibice igihugu ku buryo bukomeye.

Abanyapolitiki benshi ubu bari mu kaga kubera amagambo akomeye bari kuvuga abategetsi bavuga ko ashobora kuganisha ku rugomo mu gihe cy’amatora.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIgihugu cy’Afurika cyambere kigiye gutangira guhemba abashomeri
Next articleTanzania igiye kubaka uruganda rw’inkingo za Covid-19
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here