Home Amakuru Igihugu cy’Afurika cyambere kigiye gutangira guhemba abashomeri

Igihugu cy’Afurika cyambere kigiye gutangira guhemba abashomeri

0

Perezida wa Alijeriya avuga ko guverinoma igiye gushyiraho umushahara ku rubyiruko rw’ashomeri ruri mu Gihugu muri iki gihe iki gihugu cyigarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

Perezida Abdelmadjid Tebboune yabwiye abanyamakuru ko kwishyura abashomeri bafite hagati y imyaka 19 na  40, bizatangira muri Werurwe uyu mwaka (mu kwezi gutaha).

Abemerewe bashobora kuzajya bishyurwa hafi $ 100 ni ukuvuga akabakaba ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi, boroherezwe no kubona serivisi z’ubuvuzi zimwe na zimwe, kugeza babonye akazi.

Bwana Tebboune abitangaza, yavuze ko Algeria ari cyo gihugu cya mbere hanze y’Uburayi kizaba gitangije iyi gahunda yo guhemba abashomeri

Yongeyeho ko muri Algeria hari abashomeri barenga 600.000.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmabuye y’agaciro yaburiye muri Polisi none babuze ubutabera
Next articleRaila Odinga wongeye kwiyamamariza kuyobora Kenya yasohoye indirimbo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here