Umuryango w’abibumbye uvuga ko ingabo z’amahoro ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zarashweho ibisasu byo mu bwoko bwa roketi n’inyeshyamba za M23.
Nta makuru y’abantu bahitanwe n’ibyo bisasu cyangwa ngo bibakomeretse byatewe mu birindiro bya Munisco biri mu karere ka Kibindi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Loni yamaganye icyo gitero mu kigo cyabo.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ingabo za Kongo zongeye kwigarurira imidugudu yo muri ako gace nyuma y’imirwano ikaze yatsimbuyemo inyeshyamba za M23.
Kuva mu kwezi kwa Mata imirwano hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23 hamaze kubarurwa abaturage barenga ibihumbi 175 bahunze bava mu byabo.
Iyi mirwano kandi yateje amakimbirane hagati ya DR Congo n’u Rwanda, ruhakana ko idashyigikiye inyeshyamba.
Ku wa gatatu, umuyobozi mukuru w’ingabo za Monusco yabwiye akanama gashinzwe umutekano k’umuryango w’abibumbye ko umutwe wa M23 ari umutwe ukora nk’ingabo zisanzwe zifite ubushobozi bwo kuba zanatsinda ingabo za Monusco.