Home Amakuru Tanzania: Perezida Suluhu yahinduye umugaba mukuru w’ingabo

Tanzania: Perezida Suluhu yahinduye umugaba mukuru w’ingabo

0

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yagize Jenerali Jacob John Mukunda, umugaba mukuru w’ingabo amusimbuje Gen Venance Mboyo wari umaze imyaka 5 kuri uyu mwanya.

Gen Mkunda wagizwe umugaba mukuru w’ingabo nta gihe gishize ahawe ipeti Gen akuwe kuri Lt Gen, ndetse akaba yari asanzwe ashinzwe amahugurwa n’ibikorwa mu gisirikare cya Tanzania.

Mkunde asimbuye Gen Venance Mabeyo usoje manda ye yo kuyobora igisirikare cya Tanzania.

Gen Mabeyo wasimbuwe kuri uyu mwanya yagezemu gisirikare cya Tanzania mu mwaka wi 1979, agirwa umugaba mukuru w’ingabo na Perezida Magufuli taliki ya 6 Gashyantare umwaka wi 2017.

Mu bandi basirikare bazamuwe harimo Maj Gene Salum Hajj Othman wazamuwe akuwe ku ipeti rya Lit Gen anagirwa umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka.

Perezida Suluhu kandi yanagize Lt Gen Mathieu Mkingule umuyobozi mu gisirikare ushinzwe uburinzi bw’abaturage muri Tanzania.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDos Santos wahoze ategeka Angola ari muri koma
Next articleDRC: M23 yarashe roketi ku ngabo za MONUSCO
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here