Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bugaragaza impamvu ebyiri nyamuakuru ituma abaturage batuye muri Kangondo na Kibiraro badahabwa ingurane y’amafaranga ahubwo bagahabwa ingurane z’inzu zo kubamo ziri mu BUsanza mu Karere ka Kicukiro.
Mu mpamvu ebyiri umujyi wa Kigali utanga harimo ko benshi muri aba baturage bahawe ingurane y’amafaranga mbere kuko bari batuye mu kajagali Kimicanga na Kimihurura bakajya gukora akandi kajagli muri Bannyahe. Indi mpamvu itangwa n’umujyi wa Kigali ni uko benshi muri bariya baturage agaciro k’imitungo yabo ari amafaranga make bityo ko bayabahaye batabona ahandi batura.
Muhirwa Solange, ushinzwe igenamigambi n’imiturire mu mujyi wa Kigalia avuga ko iki atari ikibazo ahubwo ari umushinga “ wo kwimura abatuye nabi bagatuzwa neza.” Akomeza avuga ko umushinga wizwe neza n’ubwo hajemo ibibazo.
“ Bariya bagiye gutura hariya bahawe amafaranga bavuye ahandi hari akajagari bajya gukora akandi kajagari hariya (Bannyahe), twongere tubahe amafaranga bajye gukora akandi kajagari duhore muri urwo ruziga.”
Muhirwa yongeraho ko “ Icyemezo cyo kubima amafaranga cyanaturutse ku mibare y’igenagaciro ry’imitungo yabo.”
Kangondo na Kibiraro ubusanzwe ibarurwamo abaturage 1486, muri iyi miryango igera ku 1140 agaciro k’imitungo yabo kari munsi ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
“ Aya amafaranga muri uyu mujyi bayaguhaye wakurahe inzu nziza itari mu kajagari?” Murerwa akomeza asobanura ko hari n’abandi 330 nabo imitungo yabo ifite agaciro kari munsi ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
“ Aya nayo bayaguhaye ntiwabona ahandi usibye kujya kurema akandi kajagari.”
Umujyi wa Kigali uvuga ko hari n’abandi batuye Kibiraro na Kangondo 294 batagira ibyangombwa by’imitungo yabo.
“ Aba tugiye kwishyua ntibakwishyurwa kuko ntibazwi ariko leta ireberera buri wese niyo mpamvu nabo bubakiwe bagenerwa ingurane z’inzu. Hari n’abandi bafite ibibanza bito 497, aba ibibanza byabo ntibyujuje ibipimo.”
Kugeza uyu munsi umujyi wa Kigali wishimira ko imiryango 614 imaze kuva muri Kibiraro na Kangondo yimukira mu Busanza kandi ikaba yishimiye ingurane yahawe.
Umujyi wa Kigali uvuga ko abanangiye bakanga kwimurwa bamwe babiterwa n’amakuru atariyo baba bafite avuga ko bashobora kuzishyura inzu bimurirwamo n’ibindi.