Laurent Bucyibaruta uherutse guhamwa n’ibyaha bya jenoside mu Gihugu cy’Ubufaransa yarekuwe by’agateganyo n’ubutabera bw’iki Gihugu kubera impamvu z’uburwayi.
Bucyibaruta yari yahamijwe n’inkiko z’Ubufaransa uruhare muri Jenoside yakorewe abatusi ahanishwa gufungwa imyaka 20 mu rubanza rwasomwe n’urukiko rwa rubanda mu mujyi wa Paris taliki 12 Nyakanga uyu mwaka. Bucyibaruta afunguwe mu gihe agitegereje ko urukiko rufdata umwanzuro ku bujurire yarugejejeho.
Mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu rubanza rwatwaye igihe kitari gito rugatangwamo ubuhamya n’abatari bake barimo abashinja n’abashinjura, Bucyibaruta yahamijwe ibyaha bitandukanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nko kuri ETO Murambi, paruwasi ya Cyanika na Kaduha, Laurent Bucyibaruta yahamijwe ibyaha byo kuba icyitso ku cyaha cya jenoside kandi akaba n’icyitso mu byaha byibasiye inyoko muntu. Yanahamijwe kandi ubufatanyacyaha kuri bariyeri zitandukanye ziciweho abatutsi muri Gikongoro. Gusa ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri gereza ya Gikongoro, Bucyibaruta urukiko rwasanze nta ruhare yabugizemo.
Impamvu zatumye Bukibaruta afungurwa ni iz’uburwayi kuko ngo kuva yagera muri gereza amaze kujyanwa kuvuzwa inshuro nyinshi. Ikindi kandi anakiburana mu rukiko yakomeje kugaragaza ko arwaye no mu rukiko akagaragara afite intege nke, yazaga kuburana inshuro nyinshi aherekejwe n’umuhungu we akaba ari nawe umufasha inyandiko0.
Abarokotse Jenoside mu cyahoze ari Gikongoro bishimiye ku kuba Bucyibaruta yarahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko bahawe ubutabera n’ubwo batemeranyijwe n’igihano cy’imyaka 20 yakatiwe.
Bucyibaruta yayoboye icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, nyuma yaho yahungiye muri Congo afatirwa mu gihugu cy’Ubufaransa aho yari asanzwe atuye, gusa yaburanye adafunzwe.
Bucyibaruta siwe wambere wahamijwe ibyaha bya Jenoside wafunguwe atarangije ibihano kubera impamvu zitandukanye kuko n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwagiye rufungura abantu batandukanye batarangije ibihano ku mpamvu zitandukanye
Undi wahamijwe ibyaha bya Jenoside yafunguwe
Facebook Comments Box