Home Amakuru Ukraine: Bamwe batangiye gutorera kwiyomeke ku Burusiya

Ukraine: Bamwe batangiye gutorera kwiyomeke ku Burusiya

0

Abaturage bo muri Repubulika za rubanda za Donetsk (DPR) na Luhansk (LPR) no mu turere twigaruriwe n’u Burusiya twa Kherson na Zaporizhzhia, batangiye amatora ya kamarampaka azagena niba ibyo bice byomekwa ku Burusiya, azaba hagati ya tariki ya 23 na 27 Nzeri 2022.

Iyi ngingo yo gukora kamarampaka yazamuwe mu ntangiriro z’iki cyumweru. Ku wa Kabiri abaturage ba Zaporozhye na Kherson bashyigikiye iki gitekerezo ubwo imiryango y’imbere mu gihugu yatangaga ubusabe ku buyobozi bwabo.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu gitondo cyo ku wa Gatatu yavuze ko u Burusiya buzashyigikira ibizava muri aya matora.

Amatora azakorwa hifashishijwe impapuro zisanzwe, aho gukoresha ikoranabuhanga, bitewe n’igihe gito n’ibibazo bya tekiniki.

Abaturage ba DPR na LPR bazaba basabwa kwemeza niba bashyigikiye ko repubulika zabo zomekwa ku Burusiya, nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byabigarutseho.

Muri repubulika za DPR na LPR aho Ikirusiya ari rwo rurimi rwa leta rukoreshwa, impapuro z’amatora zizaba zanditswe mu Kirusiya naho muri Zaporizhzhia na Kherson bazaba basabwa gukoresha Ikirusiya cyangwa ururimi rwo muri Ukraine.

Bitewe n’uko ibitero muri Ukraine bikomeje, umubare munini w’abaturage bo muri Donbass, Zaporozhye na Kherson byabaye ngombwa ko bahunga bakava mu ngo zabo. Amatora bazayakorera hanze y’igihugu cyabo harimo no mu Burusiya.

Ibiro by’itora bigera kuri 450 ni byo biteganyijwe ko bizashyirwa hirya no hino muri DPR na ho ibindi 200 bizakoreshwa n’abahungiye mu Burusiya.

Naho abo muri LPR bazatorera mu biro by’itora 461 muri iyi repubulika hamwe mu bice bitandukanye by’u Burusiya, aho bibarwa ko ibigera kuri 201 byateguwe.

Biteganyijwe ko aya matora azakurikiranwa n’indorerezi mpuzamahanga. Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri LPR, Yelena Kravchenko, yatangaje ko kuva ku wa Gatatu bamaze kwakira ubusabe bwinshi bw’indorerezi z’abanyamahanga, uretse ko atavuze ibihugu baturukamo.

Bitewe n’uko Ukraine ikomeje kugabwaho ibitero, inzego z’ubuyobozi ziteguye gukaza ingamba z’umutekano mu minsi y’amatora.

Mu gihe ibi bice bya Ukraine byakomekwa ku Burusiya, bizaha iki gihugu kugira urwitwazo rwo kurega ibihugu by’u Burayi na Amerika kugaba ibitero no gutanga intwaro ku butaka bwacyo.

Ibi bishobora kuzatuma intambara ihindura isura nk’uko abasesenguzi babivuga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIkipe y’Igihugu Amavubi yagarutsemo abanyamahanga
Next articleLeta ya Congo iti ” FDLR ntibaho” FDLR nayo iti ” Turahari turi muri Congo”
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here