Home Politike Leta ya Congo iti ” FDLR ntibaho” FDLR nayo iti ” Turahari...

Leta ya Congo iti ” FDLR ntibaho” FDLR nayo iti ” Turahari turi muri Congo”

0

Ubwo yavugaga ku myanzuro yafashwe n’inama yahuje ba Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame i New York, Tina Salama, umuvugizi wungirije wa perezida wa DR Congo yavuze ko umutwe wa FDLR utagikorera ku butaka bw’icyo gihugu. 

Abakuru b’ibi bihugu byombi bahujwe na Perezida Emmanuel Macron kuwa gatatu, bemeranyije “gukorana kugira ngo M23 ive mu duce yigaruriye vuba bishoboka” no “kurwanya imitwe yitwaje intwaro…irimo FDLR”. 

Tina Salama yabwiye BBC News Day ko mu gufasha umutwe wa M23 u Rwanda rwateye DR Congo, ibyo leta y’u Rwanda yahakanye kenshi. 

Abajijwe icyo avuga ku mutwe wa FDLR leta y’u Rwanda ivuga ko uhungabanya umutekano warwo, Tina yavuze ko ibyo ari “indirimbo u Rwanda rusubiramo kuva mu myaka 20 ishize”. 

Ati: “[u Rwanda] Bitwaza FDLR ku kibazo cya M23 ariko nakubwira ko ntazi niba leta y’u Rwanda ifite ibihamya ko FDLR igikorera mu burasirazuba bwa DRC.    

“Ubu nakubwira ko nk’uko Perezida Tshisekedi yabivuze ntabwo tugifite FDLR ikorera mu burasirazuba bwa DRC.” 

Umuvugizi wa FDLR ariko we avuga ibinyuranye n’ibi.

‘Turasaba kwitabwaho nka Ukraine’

Tina Salama yabwiye BBC ko icyo leta ya RDC yifuza – cyanumvikanyweho n’abakuru b’ibihugu byombi – ari uko “M23 iva aho yafashe muri Bunagana…ko impunzi zihunguka.”  

Ati: “Twizeye ko tugiye kurebera hamwe nk’abaturanyi nk’abavandimwe ibi bibazo.” 

Tina yavuze ko RDC ishaka ko umuryango mpuzamahanga wita ku kibazo cya Congo nk’uko witaye ku cya Ukraine. 

Ati: “Ntitwumva impamvu kuri Ukraine tubona Uburayi bwose na Amerika byahagurutse kandi kuri Congo ahari ikibazo nk’icyo ariko nta na kimwe bakora, turasaba ko bahaguruka bakifatanya na Congo.” 

‘Twebwe turahari’ – Ngoma wa FDLR

Mu gihe Tina Salama avuga ko umutwe wa FDLR utagikorera ku butaka bwa RDC, umuvigizi w’uwo mutwe ‘Cure Ngoma’, avuga ko ntaho bagiye. 

Yabwiye BBC ati: “Twebwe aho turi turahari, nonese twagiye hehe? Turi mu birindiro byacu turashikamye ntacyahindutse.” 

Ngoma yavuze ko bakurikiranye imyanzuro ya Perezida Tshisekedi na Kagame i New York, bakabifata “nk’ibikurikira iriya myanzuro y’i Nairobi.”  

Leta y’u Rwanda ivuga ko FDLR ari ikibazo ku mutekano w’akarere n’u Rwanda by’umwihariko, Cure Ngoma we ati: “twabihakanye kuva cyera.” 

Ibihugu by’akarere byemeje gushyiraho ingabo zo kurwanya imitwe yo mu mahanga ikorera muri DRC irimo na FDLR, igihe izi ngabo zizatangira ibikorwa byazo ntabwo kiramenyakana. 

Kuri uwo mwanzuro, Ngoma ati: “Nibiba ngombwa ko bafata ingamba zo kuturwanya natwe tugomba kwirwanaho birumvikana.

‘Turava Bunagana tujye he?’ – Ngoma wa M23 

Ku byanzuwe na ba perezida Tshisekedi na Kagame, umuvugizi wa M23 avuga ko bo badateganya kurekura ibice bafashe mu ntara ya Kivu ya Ruguru kubera ibyo abategetsi bumvikanye. 

Willy Ngoma yabwiye BBC ati: “Twebwe turi abanye-Congo, turi muri Congo baradusaba kuva Bunagana ngo tujye hehe? 

Yongeraho ati: “Twebwe ntabwo Tshisekedi na Kagame baduha amabwiriza, twifuza ibiganiro na Tshisekedi hari amasezerano twasinyanye nawe, ntacyo duhuriyeho n’u Rwanda ntabwo perezida warwo aduha amabiwiriza.” 

Avuga ko M23 idateganya kurekura ibice yafashe bya Bunagana, Tchengero, Bugusa, Runyoni n’ahandi, kuko yabifashe “mu kwirwanaho”, nk’uko abivuga.  

Willy Ngoma ashinja leta ya Congo kutubahiriza amasezerano bagiranye n’uwo mutwe no gushaka gushira ikibazo cyabo ku Rwanda.  

Ati: “Kuri bo ntabwo turi abanye-Congo turi abanyarwanda, ntabwo bashaka gukemura ikibazo cya M23 barashaka guca inyuma bakatuvanga n’u Rwanda.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUkraine: Bamwe batangiye gutorera kwiyomeke ku Burusiya
Next articleUwahoze ayobora Ubutaliyani avuga ko uburayi n’Amerika byashotoye Putin
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here