Home Amakuru Umupaka uhuza u Rwansda n’uburundi ubu ni nyabagendwa

Umupaka uhuza u Rwansda n’uburundi ubu ni nyabagendwa

0

Kuva kuwa kane Abarundi batangiye kwemererwa kwambuka umupaka w’ubutaka binjira mu Rwanda nta ruhushya rwa leta basabwe uretse ibyangombwa by’inzira.  

Umutegetsi wo hejuru muri leta y’i Gitega utifuje gutangazwa, yasubije BBC mu nyandiko ati: “Yego, impushya ntabwo zigisabwa! Abantu bazajya bambuka bisanzuye”. 

Kuwa kane, bamwe mu bantu bavuye mu Burundi bagiye bagaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko bambutse umupaka bakinjira mu Rwanda bisanzuye. 

Hashize imyaka ku ruhande rw’u Burundi abaturage bambuka imipaka yinjira mu Rwanda, hejuru y’ibyangombwa by’inzira, babanje gusaba uruhushya rwanditse rutangwa na leta. 

Ku ruhande rw’u Rwanda abambuka umupaka basabwaga ibyangombwa by’inzira n’igipimo cya Covid.

Ibi byari imbogamizi kuri benshi mu barundi batashoboraga guhabwa uruhushya ngo bambuke bajye mu bikorwa byabo cyangwa gusura ababo. 

Kuwa kane, umukozi wo mu biro by’abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Kanyaru ku ruhande rw’u Rwanda yavuze ko uwo munsi Abarundi batangiye kwinjira mu Rwanda nta ruhushya basabwe n’inzego z’umupaka zombi. 

Kuva ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagirana ibibazo nyuma y’impagarara no kugerageza guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015, imipaka y’ubutaka y’ibihugu byombi ntiyongeye kugendwa nka mbere.

Vincent Biruta (ibumoso) na Albert Shingiro bashinzwe ububanyi n'amahanga b'u Rwanda n'u Burundi muri uku kwezi bongeye guhurira i New York
Vincent Biruta (ibumoso) na Albert Shingiro bashinzwe ububanyi n’amahanga b’u Rwanda n’u Burundi muri uku kwezi bongeye guhurira i New York

Ibihugu byombi byagiye biburira abaturage babyo kwirinda kwambuka bajya hakurya, u Burundi bwaje gufata umwanzuro ko abaturage babwo bazajya bambuka ari uko bahawe urushya na leta. 

Ku mpande zombi, ibi byatandukanyije imiryango, bizahaza ubucuruzi, bigira ingaruka ku mibereho y’abari batunzwe n’ibikorwa byambukiranya imipaka. 

Leta y’u Burundi yashinje iy’u Rwanda gufasha abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015, ibyo leta y’u Rwanda ibihakana yivye inyuma.

Ibihugu byombi bimaze iminsi mu biganiro byo kunagura imibanire igasubira nka mbere. 

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, aherutse kumvikana avuga ko “Nta kintu cyatandukanya Abarundi n’Abanyarwanda”. 

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu Ntara ya Kayanza mu majyaruguru y’Uburundi none kuwa kane, umuvugizi wa perezida Alain Diomède Nzeyimana, we yagize ati:

“Imigenderanire nyayo ntishoboka u Rwanda rudatanze bariya bantu batembagaje (bagerageje guhirika) ubutegetsi muri 2015”.

Wa mutegetsi wo hejuru mu Burundi we yabwiye BBC ati: “Turimo kugerageza kuzahura umubano, kandi n’u Rwanda rurabyifuza. Twese turashaka ko ibintu bigenda neza.” 

Yongeraho ati: “Ushobora guhitamo inshuti ariko ntawuhitamo umuturanyi”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBurikina Faso: Ibikorwa byo guhirika ubutegetsi birakomeje
Next articleBamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here