Home Politike Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60

Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60

0

Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge  gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60 y’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri birimo kwakwira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze.

Urubanza rwa Bomporiki Edouard rwasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu  uregwa n’ubushinjacyaha batari mu rukiko.

 Icyumba cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyari kirimo gusakirimo inteko iburanisha n’abaje kumva isomwa ry’urubanza biganjemo ibinyamakuru bikorera ku muyoboro wa youtube.

Isesengura ry’urukiko ku cyaha cya mbere Bamporiki aregwa ryasanze kuba kwakira indonge ari icyaha gikorerwa mu ibanga rikomeye ndetse hakaba hari ababyita amayeri yandi nko kuyita umuti w’ikaramu, bivuze ko Kuba Bamporiki yarakiriye Miliyoni 5 yitwa ay’inzoga nabyo ari indonke.

Urukiko rusanga Bamporiki Edouard yarahemukiye mugenzi we, gusa nabyo bigize icyaha gihanishwa igifungo kitarengeje imyaka 2 y’igifungo.

Bamporiki yahamijwe icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze nk’uko ubushinjacyaha bwakimushinjaga.  

Urukiko rusanga Bamporiki ahamwa n’ibi byaha bibiri ariko mu kumuhana hakitabwa ku mpamvu nyoroshyacyaha kuko uregwa yaburanye yemera ibyaha.

Mu gusoma umwanzuro w’urukiko umucamanza yavuko guusubikira ibihano Bamporiki Edouard nta somo byaba bitanze nk’umuntu wakagombye kuba ikitegererezo

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye ibihano birimo gufungwa imyaka 20.

Bamporiki Edourd ni umwem u bigeze kuba muri Guverinoma uhamijwe ibyaha bifitanye isano na ruswa bakiriye bari muri guverinoma nyuma ya Munyakazi Isaac nawe wayihamijwe akatirwa gufungwa imyaka 5 isubitse.

Soma izinkuru bifitanye isano

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmupaka uhuza u Rwansda n’uburundi ubu ni nyabagendwa
Next articlePerezida Putin yometse uduce twa Ukraine ku Burusiya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here