Home Amakuru Perezida Putin yometse uduce twa Ukraine ku Burusiya

Perezida Putin yometse uduce twa Ukraine ku Burusiya

0

Perezida Vladimir Putin yashyize umukono ku masezerano yo komeka ku Burusiya uduce twa Luhansk, Donetsk, Kherson na Zaporizhzhia twari dusanzwe ari utwa Ukraine, ndetse yemeza ko abadutuye bagiye guhinduka abaturage b’igihugu cye mu buryo bwa burundu.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri i Moscow mu Burusiya.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’iminsi mike muri utu duce hateguwe amatora ya kamarampaka, ndetse biza gutangazwa ko abaturage barenga 99% batoye bagaragaza ko bashaka kujya ku ruhande rw’u Burusiya, nubwo ari ibintu byatewe utwatsi n’ibihugu byinshi by’amahanga.

Perezida Putin yavuze ko abaturage b’utu duce twari kuri Ukraine bazahinduka abaturage b’u Burusiya.

Ati “Abaturage baba Luhansk, Donetsk, Kherson na Zaporizhzhia bagiye kuba abarwanashyaka bacu bya burundu. Bazaba abaturage bacu by’iteka ryose. Iki nicyo cyifuzo cy’abantu babarirwa muri za miliyoni.”

Yakomeje avuga ko Ukraine ikwiriye kureka intambara ikayobora inzira y’ibiganiro, gusa agaragaza ko mu byo bazaganira byose gutanga utu duce ingabo ze zamaze kwigarurira bitarimo.

Nubwo Perezida Putin avuga ibi, Ubuyobozi bwa Ukraine bwo bwatangaje ko buzakomeza kurwana kugeza bwisubije utu duce.

Kugeza ubu, Ukraine, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Abibumbye bivuga ko mu buryo bw’amategeko Luhansk, Donetsk, Kherson na Zaporizhzhia bitazigera byemerwa nk’ibice by’u Burusiya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60
Next articleUganda: Umuganga wavuraga Ebola nawe yamuhitanye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here