Home Amakuru Uganda: Umuganga wavuraga Ebola nawe yamuhitanye

Uganda: Umuganga wavuraga Ebola nawe yamuhitanye

0

Virusi ya Ebola ikomoka muri Sudan yishe abantu babiri bakora mu nzego z’ubuvuzi uhereye ku mwaduko wayo muri Uganda mu kwezi gushize.

Minisitiri w’Ubuzima, Jane Ruth Aceng yemeje kuri uyu wa 1 Ukwakira ko Dr Ali Muhammad yishwe na Ebola.

Dr Muhammad yari mu kigero cy’imyaka 37 akaba akomoka muri Tanzania. Yagiye muri Uganda ajyanywe no kwiga ’Masters’ mu bijyanye no kubaga. Ni umwe mu baganga bakoreraga mu Bitaro bya Mubende ahagaragaye ubwandu bwa Ebola. Yapfuye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu aguye aho yahererwaga ubuvuzi nk’uko inkuru ya Chimpreports ibivuga.

Uyu muganga yasanzwemo virusi ya Ebola ku wa 26 Nzeri ahita ashyirwa mu kato.
Ni we muganga wa mbere wishwe na Ebola nyuma y’umubyaza na we ukekwaho kuba ari yo yazize kuko yapfuye mbere yo gupimwa.

Amakuru aheruka gutangazwa kuri uyu wa 30 Nzeri yavugaga ko abaganga batanu ari bo bamaze kwandura Ebola. Guverinoma ya Uganda yatangaje ko banduriye mu karere ka Mubende, aho bari bamaze iminsi batanga umusanzu mu guhangana n’icyo cyorezo kihamaze ibyumweru bisaga bibiri.

Tariki 20 Nzeri nibwo Uganda yatangaje ko yabonye umuntu wa mbere urwaye Ebola nyuma y’umuntu wapfiriye mu bitaro, yasuzumwa bagasanga niyo yamuhitanye.

Ebola yabonetse muri Uganda ni iyo mu bwoko bwiswe ubwo muri Sudan, ivugwaho kugira ubukana buke ugereranyije n’ubwa Ebola zisanzwe.

Kugeza ubu imibare y’abanduye Ebola yemerwa na leta ni iy’abagera kuri 35 mu gihe bapfuye ari umunani.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Putin yometse uduce twa Ukraine ku Burusiya
Next articleNdimbati ashobora kongera gufungwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here