Home Politike Bamporiki yunganiwe n’uwari Meya warezwe ruswa

Bamporiki yunganiwe n’uwari Meya warezwe ruswa

0

Bamporiki Edouard, wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco yaje mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuburana ibyaha akurikiranyweho byo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze yunganiwe n’uwahoze ari umuyobozi w’Akarere akomokamo ka Nyamasheke bwana Habyarimana Jean Baptiste n’ubwo nawe yigeze gukurikiranwaho ibyaha bya ruswa n’ubwo atabihamijwe n’inkiko.

Me Habyarimana, yayoboye Akarere ka Nyamasheke hagati y’umwaka wa 2009 na 2015, yavuye muri izi nshingano yeguye kuri uyu mwanya mu nkundura yo kweguza abayobozi b’Uterere ibyari bizwe nka Tour du Rwanda.

Nyuma yo kwegura ku bushake yahise akurikiranwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa leta (amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza) n’ inyandiko mpimbano n’ubwo ibi byaha atabihamijwe n’inkiko.

Afungwa icyo gihe uwari umuvugizi wa polisi y’Igihugu, Celestin Twahirwa yabwiye ikinyamakuru The new Times ko bafite “impamvu zifatika zituma bamukurikirana.”

Icyo gihe Me Habyarimana Jean Baptiste, afungwa yafunganwe n’uwari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, uwari umwungirije muri Nyamasheke wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,  Basile Bayihiki.

Me Habyarimana Jean Baptiste mu gihe yayoboraga Akarere ka Nyamasheke yakundwaga n’abaturage kuko yari azi kubiyegereza ndetse akaba yaranahaboneye ibihembo bitandukanye.

Nyuma y’imyaka 4 avuye ku buyobozi bw’akarere ka Nyamasheke nibwo yinjiye mu mwuga wo kunganira abantu mu nkiko kuko bigaragara ko yawinjiyemo mu mwaka wi 2019.

Me Habyarimana kimwe na  Me Evode Kayitana , nibo bunganiye Bamporiki waburanye wemera ibyaha akurikiranweho maze asabirwa n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 100.

Gusa igihe Me Habyarimana Jean Baptisetse yatangiraga kuyobora Akarere ka Nyamasheke Bamporiki Edouard, yari ataramamara cyane muri politiki ariko aba bombi babaye abayobozi mu gihe kimwe kuva mu mwaka wi 2013 ubwo Bamporiki yatorerwaga kujya mu nteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite na Habyarimana Jean Baptiste akiri Meya.

Bamporiki Edouard na Me Habyarimana mu rukiko bisobanura ku byaha byo kwakira indonke
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUndi muntu ukekwaho ebola yapfue
Next articlePerezida Kagame yahuriye na Tshisekedi i New York

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here