Umuryango utari uwa leta uharanira iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda, Center for Rule of Law Rwanda (Cerular), urasaba leta gusinya amasezerano ya Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC no gusinya andi masezerano y’umuryango w’abibumbye rutarashyiraho umukono mu kuzuza ibyifuzo nama ruherutse guhererwa i Geneve mu Busuwisi ku birebana n’uburenganzira bwa muntu.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatanu ubwo uyu muryango wagaragazaga gahunda y’ibikorwa byayo (road map) mu gufasha u Rwanda kugera ku byo rwiyemeje mu gushyira mu bikorwa ibyifuzo nama rwahawe mu isuzumana ry’ibihugu bigize umuryango wa bibumbye ngarukagihe kw’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, Universal Periodic Riview (UPR). iri suzuma riba buri myaka itanu u Rwanda rukaba rumaze gusumwa inshuro eshatu iriheruka ryabaye mu mwaka ushize wa 2021.
Mudakikwa John, umuyobozi wa Cerular, avuga ko kuba u Rwada rutarasinye amwe mu masezerano mpuzamahanga ari ikibazo mu kubahiriza uburenganizira bwa muntu.
“ Leta ntiyaryozwa ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu, urugero nk’izimira ry’abaturage cyangwa ngo ishyireho ingamba zikumira icyo kintu mu gihe itashyize umukono kuri ayo masezerano.
Mudakikwa yongeraho ko “ iyo ariya masezerano mpuzamahanga asinywe aha leta inshingano zo gufata ingamba zitandukanye zo gukumira icyo kintu.”
U Rwanda rumaze gusinya amsezerano umuni mu icyenda y’umuryango w’abibumbye arebana n’uburenganzira bwa muntu, aho rutashyize umukono ni ku masezerano arebana n’izimira ry’abantu ari naho Cerular ihera isaba u Rwanda nayo kuyasinya kuko rumaze kubisabwa kenshi mu isuzuma ry’Ibihugu bigize umuryango w’abibumbye ngarukagihe ku iy’ubahiriza ry’uburenganzira bwa muntu.
Usibye aya masezerano y’umuryango w’abibumbye u Rwanda kandi rwasabwe no kwemeza amasezerano ya Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
“ Ruriya rukiko (ICC) rufite akamaro, rufasha mu gukurikirana abantu bakoze ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibindi byaha bikomeye, ibi rero bifasha abantu babuze uko bakurikiranwa batari mu gihugu cyangwa mu gihe imbere mu gihugu badashaka kubakurikirana.”
Mudakikwa komeza avuga ko “ mu gihe aya masezerano yaba asinywe byafasha mu kurwanya umuco wo kudahana, gushyiraho ingamba zose zunganira Leta kugirango uwakoze ibyaha bikomeye wese abe yakurikiranwa adakingiwe ikibaba.”
Mu myanzuro nama Cerular izibandaho muri iyi myaka ine harimo n’iyo leta yanze kwakira ivuga ko itayireba. Aha Niho Mudakikwa anakomeza avuga ko bazayikoraho ubuvugizi kuko leta ishobora guhindura icyemezo.
“ Twe tuzakomeza kuyikoraho ubuvugizi nicyo dushinzwe, nko mu bihe byashize u Rwanda rwasabwaga gushyiraho ingamba mu kurinda icuruzwa ry’abantu rukavuga ko icyo kibazo kidahari ariko nyuma rwaje kubyemera n’ibindi rero bishobora kuzahinduka.”
Ndengeyinka William, umukozi muri minisiteri y’ubutabera mu ishami ry’ubutabera mpuzamahanga n’uburenganzira bwa muntu, avuga ko kuba Cerular izakomeza gukora ubuvugizi ku myanzuro nama u Rwanda rutemeye nta kibazo kirimo.
Ndengeyinka ati :“Bafite uburenganzira bwo kureba icyo babona ari cyiza bakakigeza ku nzego zibishinzwe bakavuga n’uko cyakorwa inzego zikabiganiraho.” Ku masezerano leta isabwa gusinya no kwemeza naho Ndengeyinka avuga ko “ nta kibazo cyo gusinya masezerano kuko n’umunai rwasinye ntirwayasinyiye rime hari ayasinywe mu 1970 n’andi asinywe ejo bundi.”
Akomeza agira ati : ” Kugirango amasezerano asinywe ugomba kuba waramaze kwitegura uburyo bwo kuyashyira mu buryo neza ibyo bishobora gutwara igihe gito cyangwa kirekire si ukugenda biguru ntege igihe cyayo nikigera azasinywa n’ubwo kuri bamwe bashobora kubibona nk’ibyihuse abandi nk’ibitinze.”
Mu isuzuma ry’ibihugu bigize umuryango w’Abibumbye ngarukagihe kw’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu riheruka ku nshuro ya gatatu muri Mutarama 2021, rwahawe ibyifuzo-nama 284, rwemera 160, ruvuga ko ibindi 75 nabyo rwazabikoraho, mu gihe ibigera kuri 49 rutabyishimiye.
Mu gufasha u Rwanda kunoza ibi byifuzo nama umuryango Cerular yabigabanyije mu byiciro umunani birimo kwita uko abaturage babona ubutabera, kwita ku burenganzira bw’imfungwa n’abari gukurikiranwaho ibyaha, uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kubona amakuru, kurwanya ihoterwa rishingiye ku gitsina no kwigisha abaturage uburenganzira bwabo birimo kubasobanurira amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye no gushishikariza leta gusinya no kwemeza amsezerano mpuzamahamga rutarasinye cyangwa ngo rwemeze.