Home Amakuru Bobi Wine yafatiwe i Dubai ahatwa ibibazo

Bobi Wine yafatiwe i Dubai ahatwa ibibazo

0

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yafatiwe i Dubai ku kibuga cy’indege ahatwa ibibazo mu gihe cy’amasaha umunani ibyangombwa bye na telefoni birafatirwa.

Uyu muhanzi akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Uganda, ’National Unity Platform (NUP)’, yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu gitaramo cyo gufasha abana b’Abanya-Uganda bakunze kujya muri iki gihugu gushakayo akazi ariko bagahurirayo n’ibibazo birimo ihohoterwa.

Yavuze ko yageze ku kibuga cy’indege afatwa n’inzego z’umutekano, zikamuhata ibibazo umwanya munini nubwo nyuma zaje kumureka agakomeza urugendo rwe.

Yanditse ati “Nageze i Dubai saa 8:30 z’umugoroba, ubu turi saa kumi n’imwe za mu gitondo. Nahaswe ibibazo mu gihe cy’amasaha umunani. Nabajijwe ibijyanye na NUP, abayobozi bayo, nimero zabo za telefoni, abagize umuryango wanjye na nimero zabo.”

Yavuze ko yatswe impapuro z’urugendo na telefoni bye, ndetse ko bisa n’aho yatawe muri yombi.

Mu masaha make yakurikiyeho Bobi yongeye kwandika ko ari i Dubai mu gitaramo cyo gufasha abakozi bajya gukorera muri uyu mujyi ndetse ko yamaze amasaha arenga icumi ku kibuga cy’indege ariko ko yarekuwe , ibyangombwa bye nabyo yabisubijwe.

Ati “Urwandiko rw’inzira (passport) hamwe na telefoni byanjye nabisubijwe, ndizera ko ibintu biza kugenda uko nabiteguye. Ndakomeza kubabwira uko biza kugenda.”

Daily Monitor yanditse ko Bobi Wine ari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda wa kabiri ufatiwe mu kindi gihugu bitarenze ibyumweru bibiri.

Uwashinze Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi ’Forum for Democratic Change’ (FDC), Chapa Karuhanga, nawe aherutse gufatirwa i Dar es Salam muri Tanzania ku mpamvu zitasobanuwe neza.

Uru ruzinduko rwa Bobi WIne muri UAE, ruje mu gihe muri iyi minsi hari kuvugwa abajya muri iki gihugu gushaka akazi ariko bagafatwa nabi ari nayo mpamvu yateguye igitaramo cyo kubafasha.

Kugeza ubu muri iki gihugu habarurwa Abanya-Uganda bagera ku bihumbi icumi nk’uko imibare ya Ambasade ya Uganda muri UAE ibigaragaza.

Raporo ya Minisiteri y’Umuryango muri Uganda yerekana ko kuva mu 2016 kugeza 2022 habarurwa abagera ku 24.086 basohoka igihugu bagiye gushaka akazi cyane cyane mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbari abasifuzi bahawe imyanya ikomeye muri leta birukanwe
Next articleU Rwanda rwasabwe kuba umunyamuryango wa ICC vuba
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here